Bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byananiwe kumvikana ahazajya icyicaro cy’Ikigo gushinzwe kwiga uko uyu muryango wagira ifaranga rimwe, East African Monetary Institute (EAMI). Ibihug byo muri uyu muryango byagaragaje ko bishaka kwakira iki kigo, kizagera nyuma kikavamo banki ya EAC. The Eastafrican yatangaje ko izi mpaka z’uwakwakira EAMI zadutse bitewe n’uko igihugu cyayakira cyaba gitsinze icy’umutwe mu gukurura abashoramari no kuba icyanya cy’ubukungu. Mu nam ya 42 y’abaminisitiri bo muri EAC yabereye i Arusha muri Tanzania mu byumweru bibiri bishize, rwabuze gica kuri iyi ngingo ariko Tanzania niyo yari yatowe ko yazakira iki kigo ariko Uganda na Kenya bibitera utwatsi. Ibi byatumye muri iyo nama iyo ngingo baba bayiretse. N’ubwo bimeze bityo, isuzuma ryakozwe muri Werurwe 2022, ryari ryasanze Tanzania ari rudasumbwa ku kuba yaba icyicaro cya EAMI, ifite amanota 86.3%, igakurikirwa na Uganda 82.42%, Uburundi na 78.1% naho Kenya yari iya nyuma n’amanota 77.35%. Ibindi bihugu ntabwo birimo u Rwanda, iyi nkuru ivuga bitiriwe bigaragaza ko bishaka kugira icyicaro cya EAMI. Uganda yavuze ko itanyuzwe n’ibyatangajwe n’igenzura bityo ikavuga ko iki kibazo cyasuzumwa n’urundi rwego rutari urw’abaminisitiri. Uganda ishaka ko n’izindi nzego za EAC nka EALA, EACJ byashyakirwa ibyicaro. Kenya yavuze ko ibyagendeweho bitigeze bisuzumwa n’abagize komite ngo babisesengure, bityo ngo umwanzuro urakocamye. U Rwanda rwasabye ko iyi ngingo yakomeza gutangwaho ibitekerezo, ruvuga ko hagomba kubaho ukuringanyiza ku bijyanye n’uko ibigo bya EAC bihabwa ibyicaro mu bihugu binyamuryango. Kigali iti ” Ni ngombwa ko inama ishyiraho uburyo buberanye ku hantu hagiye kwakira ibigo runaka by’umuryango.” U Rwanda muri iyo nama rwavuze ko hari ibigo byihariye kandi bisaba uburyo runaka kandi budashobora kuboneka mu bihugu byose binyamuryango. Ibi ni nako Gitega ibyumva kimwe na Juba yavuze ko ahubwo hari ibihugu binyamuryango bya EAC bitarimo icyicaro na kimwe. Dodoma yavuze ko umwanzuro ukwiriye kubahwa, hirindwa ko amikoro yagenze hashakishwa umwanzuro adapfa ubusa, hakaazamo gusubiramo iki gikorwa, bikaba kuremereza abasoreshwa.


