Aimable Karasira Uzaramba uregwa ibyaha birimo gupfobya jenoside aavuga ko nakomeza gukubitwa n’abacungagereza azikura mu rubanza.
Uyu uvuga ko iyo avuye kuburana akagera muri gereza akubitwa azira ko aburana mu buryo badashaka, yishinganishije mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Karasira yagaragarije impungenge umucamanza avuga ko ashobora kuzagwa muri gereza. Yongeyeho ko nibikomeza bityo azasaba kwikura mu rubanza.
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bine byo guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri mu banyarwanda no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ibyaha byose arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.
Umunyamategeko Gatera Gashabana umwunganira aramusabira kumufungura by’agateganyo kubera uburwayi.
Ubushinjacyaha bwo busanga nta shingiro bifite kuko bumukurikiranyeho ibyaha by’ubugome.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa gereza ashinja ibyo bikorwa ntacyo burabivugaho.



2 Responses
Aimable Karasira aravuga ko ashobora kwikura mu rubanza
Kuki, Twaba muri Repubulika, na Demokalasi, ubundi umuntu agafungwa ahondagurwa, nk’ingoma Zo kwapadiri!. gereza nirekere Aho kumukubita.
Aimable Karasira aravuga ko ashobora kwikura mu rubanza
Kuki, Twaba muri Repubulika, na Demokalasi, ubundi umuntu agafungwa ahondagurwa, nk’ingoma Zo kwapadiri!. gereza nirekere Aho kumukubita.