img_20210711_053017.jpg

Akanyamuneza kuri Neymar nyuma yo guhura na Messi wari wamurijije (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Brésil Neymar Jr, yagaragaye amwenyura nyuma yo guhura na Lionel Messi wari wamurijije mbere y’igihe gito.

Ni Neymar na Messi bombi basanzwe ari inshuti magara, nyuma yo gukinana muri FC Barcelona hagati ya 2013 na 2017.

Uyu munya-Brésil ubwo yavaga muri iriya kipe akerekeza muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ntibyigeze bihungabanya umubano wabo kuko mu bihe bitandukanye bagaragaye bari kumwe, yemwe Neymar yakunze gutangaza ko nta kintu anyotewe na cyo kurusha kuba yakongera gukinana na Lionel Messi.

Cyakora cyo n’ubwo bariya bakinnyi bombi basanzwe ari inshuti magara, ntibyababujije kwisanga barambitse ubucuti bwabo ku ruhande, buri wese arwana ku ishema ry’igihugu cye ubwo Brésil yahuriraga na Argentine ku mukino wa nyuma wa Copa America.

Igitego cyo ku munota wa 22 w’umukino cyatsinzwe na Angel Di Maria cyari gihagije ngo Argentine ya Messi yegukane igikombe cya ririya rushanwa yaherukaga mu myaka 28 ishize.

Byari ibyishimo bikomeye cyane ku ruhande rwa Messi na bagenzi be, mu gihe amarira n’agahinda ari byo byagaragaraga ku maso ya Neymar na bagenzi be.

Ni Neymar watanze ibyo yari afite byose mu gice cya kabiri cy’umukino, gusa birangira we na bagenzi be bananiwe kubona intsinzi.

Nyuma y’umukino Neymar yagaragaye arira cyane, mbere yo guhozwa na bagenzi be bakinana ndetse n’umutoza we Tite.

Lionel Messi kandi ari mu bafashe iya mbere mu kujya kwihanganisha iyi nshuti ye y’akadasohoka, mbere yo guhurira mu rwambariro ibyari amarira bigahinduka ibyishimo.

Amafoto yafashwe nyuma y’uko Argentine yari imaze kwishimira igikombe yerekana Messi na Neymar bicaranye mu rwambariro bambaye ubusa hejuru, bombi baseka cyane.

Hari amakuru avuga ko PSG yifuza gusinyisha Lionel Messi ikaba yakongera kumuhuza na Neymar, gusa amahirwe menshi ahari ni ay’uko uriya munya-Argentine ashobora kongera amasezerano muri FC Barcelona yahoze abereye Kapiteni.

img_20210711_053204.jpg

img_20210711_053017.jpg

img_20210711_052649.jpg

img_20210711_115658.jpg

img_20210711_052716.jpg

img_20210711_052546.jpg

img_20210711_052208.jpg

img_20210711_052414.jpg

img_20210711_052551.jpg


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Akanyamuneza kuri Neymar nyuma yo guhura na Messi wari wamurijije (Amafoto)
    Nubundi Neimari n’ibyo aba yigiza nigute yarira agahogora kubwo gutsindwa mukandi kanya ugasanga ari gutwenga na Messi?

  2. Akanyamuneza kuri Neymar nyuma yo guhura na Messi wari wamurijije (Amafoto)
    Nubundi Neimari n’ibyo aba yigiza nigute yarira agahogora kubwo gutsindwa mukandi kanya ugasanga ari gutwenga na Messi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *