Umutoza Louis Van Gaal, nyuma yo kuvunikisha abakinnyi bakomeye akanatanga abagabo ko atariwe wabavunnye, ubu noneho akanyamuneza ni kose, ubwo Manchester United yanyagiraga ikipe ya Citoke City imvura y’ibitego 3-0
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Mutarama 2016 ku kibuga Old Trafford wasigiye ibyishimo bidasanzwe Van Gaal mu gihe amaze iminsi yotswa igitutu n’abafana ndetse n’ubuyobozi bwa Man Utd.
at Aon Training Complex on April 3, 2015 in Manchester, England.” width=”584″ height=”389″ />
Kuva muri Nzeri umwaka ushize Man Utd yari itarabasha kureba mu izamu mu minota 45 y’igice cya mbere, bitandukanye n’ibyabaye ku munsi w’ejo aho ku munota wa 14 umukinnyi Jesse Lingard yari amaze gufungura izamu ku mupira wari uhererekanyijwe na Cameron Borthwick, Jackson.
Nyuma y’iminota 9 gusa Rooney, Joan Mata bahererekanyije neza umupira, umusore Anthony Martial aba anyeganyeje urushundura, igice cya mbere kirangira bibaye 2-0.
Gusa mu gice cya kabiri ku munota wa 53 nibwo icyamamare Wayne Rooney yashyiragamo agashinguracumu, birangira Man Utd itahanye intsinzi y’ibitego 3-0.
Mu kiganiro Van Gaal yatangarije Sky Sports, yagize ati” Byari byiza cyane. Kubona mu gice cya mbere twagerageje kwataka ndetse tugashobora gutsinda ibitego2, no mu gice cya kabiri nitwe twari twigaruriye umukino wose.”
Yakomeje agira ati: “Ndatekereza ko 2016 twabashije gutsindwa na Southampton nabwo mu minota ya nyuma, bisobanuye ko byose bishoboka muri ruhago.
birashoboka ko dufite ikizere kinshi.Iyo uri mu rugo bitanga imbaduko bikaguhesha gukomeza.kuri uyu wa gatanu mu irushanwa rya FA cup nabwo twakinnye neza nk’uko twabigenje kuri uyu mugoroba.”
Ibyo byatumye Van Gaal atanga ikizere ko ashobora kugaragaza umusaruro ufatika, anemeza ko abakinnyi bavunitse bamwe baragenda boroherwa ku buryo mu minsi iri imbere agiye gukaza umurego.

Bitandukanye n’ibikomeje kuba kuri Arsenal dore ko mu kwezi gushize yari iyoboye urutonde rw’irushanwa rya Premier League ubu bivugwa ko ishobora kuzarwanira umwanya wa 4 nyuma yaho kuri uyu wa 2 yanganyije na Southampton ubusa ku busa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
Â


