Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko akarengane na ruswa biri mu bibangamira uburenganzira bw’ibanze n’iterambere ry’Abanyarwanda; asaba Umuvunyi Mukuru kwita kuri kiriya kibazo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yakiraga indahiro ya Madamu Nirere Madeleine uheruka kugirwa Umuvunyi Mukuru.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2020 ni yo yemeje Nirere Madeleine nk’Umuvunyi Mukuru, asimbuye Anastase Murekezi wari umaze imyaka itatu akuriye ruriya rwego.
Perezida Kagame yavuze ko yiteze kuri Nirere umusanzu mu guhangana n’ibibazo bya ruswa n’akarengane agaragaza nka bimwe mu bibangamira uburenganzira bw’ibanze bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Nk’uko bizwi, akarengane na ruswa ni bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira n’imibanire y’Abanyarwanda, bikanadindiza iterambere ry’igihugu. Ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe, zibifitiye n’ubushobozi. Turifuza ko bigaragara ko ako kazi gakorwa ku buryo bukwiye.”
Perezida Kagame yashimiye Nirere wemeye inshingano z’Umuvunyi Mukuru, amwizeza ubufasha bwose azamukeneraho.
Inshingano Madamu Nirere yahawe si nshya kuri we, kuko aheruka gusoza manda y’imyaka umunani nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yizeye ko ziriya nshingano zitazamugora, kuko atangiye inshingano ze mu gihe imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi irimo kuvugururwa, kandi azahera ku inararibonye n’ubumenyi afite.
Yavuze ko uru rwego agiye kuyobora rugomba gukorana n’izindi zirimo iz’ubutabera n’iz’ibanze, “aho ruswa yagaragaye n’akarengane kabaye, urwo rwego rukamenyeshwa, ababishinzwe nabo bakihutira gukemura ibyo bibazo.”
Yunzemo ko inzego zigomba kuzuzanya, kuko nta rwego rusimbura urundi cyangwa ngo ruruvuguruze.
Ati: “Nta n’urukwiye kwinjira mu nshingano z’urundi, urwego rumwe ntabwo rwateshuka ku mirimo rushinzwe, ngo ruhitemo gukora imirimo y’izindi nzego cyangwa y’urundi rwego ku mpamvu iyo ariyo yose. Iteka hakwiriye gushakwa kumvikana.”
Perezida Kagame yavuze ko mu buryo bw’umwihariko, Urwego rw’Umuvunyi rukwiye kongera imbaraga mu kwigisha abaturarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera bakayamenya kimwe n’izindi nzego bashobora kwiyambaza.

4 Responses
Akarengane na ruswa bidindiza iterambere ry’Abanyarwanda_Perezida Kagame
Nkakarengane Kari muri tax imusanze na rubavu igihugu bakigizi cyabo pe bazangisha abantububuyobozi nako byararangiye

Duhangayikishijwe nigishushanyo mbonera cyashyizwe ahagaragara ku buryo ubu ibibanza twaguze menshi bigiye kudupfira ubusa kuko twabiguze bifite ibyangombwa byo gutura none ubu bigiye guterwaho amashyamba,ubusitani…