Akarere ka Huye karavuga ko kabuze umukozi wari intangarugero

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu nibwo Alexandre Kayiranga wari umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe amasoko yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye hagati y’ahitwa i Kibilizi (mu Karere ka Gisagara) na Rango (mu Karere ka Huye).

Kayiranga yari yagiye muri centre ya Kibilizi (mu Karere ka Gisagara) aho yarimo afatanya n’abandi gutegura iminsi mikuru iteganyijwe mu muryango wabo). Akaba yaje kuhava mu masaha ya saa tanu z’ijoro ageze ku iteme rigabanya Kibilizi na Rango imodoka ikabiranduka,

Iri teme impanuka yabereye abantu basanzwe bahita “ku biraro bya Nyamaswa”, mbere y’uko ugera kuri iryo teme uva Kibilizi hari umuteremuko umanuka cyane. Nta mpamvu iramenyekana yaba yatumye imodoka Kayiranga yari atwaye ibiranduka.

csm_arton19997-f5eae_01_b03fe62f2d

Kayiranga Alexandre yari umukozi witanga kandi witonda cyane ku buryo akazi ke yagafatanyaga no gufasha n’abandi bakozi cyane cyane mu kubagira inama mu myitwarire yabo. Akarere ka Huye n’igihugu babuze umuntu w’ingirakamaro kuko yari umukozi mwiza.

Kayiranga Alexandre yigeze kuba umwihayimana aho yari Umufurere mu bapadiri b’Abarogasiyoniste.

Muri jenoside yakorerwaga abatutsi muri Mata 1994, n’ubwo nawe yari kwicwa, yari umwe mu bitaga ku bana bahungiraga kigo cy’imfubyi I Nyanza ( Orphelina Saint Padova) gicungwa n’aba bihayimana yabagamo. Ingabo za FPR Inkotanyi zibohioza Nyanza zikaba zarasanze muri iki abana barenga 800 barokoka gutyo jenoside yakorerwaga abatutsi.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yaje guhindura umuhamagaro ashakana na Uwingabire Claire akaba amusigiye abana batatu.

Kayiranga Alexandre wari ushinzwe imicungire y’amasoko mu Karere ka Huye yaguye mu mpanuka y’imodoka yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ushize nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi mpanuka yabereye ku rugabano rw’Akarere ka Gisagara na Huye mu murenge wa Mukura, ahagana saa tanu z’ijoro nk’uko Meya w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yabitangaje.

Uyu mugabo wari umaze imyaka igera ku munani akora mu Karere ka Huye, Muzuka avuga ko yari inyangamugayo haba mu kazi no mu buzima busanzwe.Yari atuye mu Murenge wa Tumba, akaba asize umugore n’abana batatu.

Gusezera kuri nyakwigendera Kayiranga Alexandre ni 7/08/2016

9h00: Kumusezera iwe mu i Rango Huye

11h00: Missa kuri Cathedrale ya Butare

1h: Gushyingura I ngoma Huye

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *