Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa

Sangiza iyi nkuru

Akarere ka Kicukiro kaje ku isonga mu kurwanya Ruswa n’Akarengane mu Mujyi wa Kigali, hakurikiraho Akarere ka Gasabo mu gihe akarere ka Nyarugenge ariko gaheruka. Intara y’Amajyepfo niyo yaje imbere y’izindi iy’uburengerazuba iza ku mwanya wa nyuma.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, itariki 09 Ukuboza 2021 ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, ndetse hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa.

Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali niko kahawe Igikombe cy’Akarere kahize utundi mu kurwanya ruswa n’akarengane aho kagize amanota 75%, gakurikirwa n’Akarere ka Gasabo kagize amanota 50%, hagasoza Akarere ka Nyarugenge kagize amanota 47%.

Ku rwego rw’intara, Intara y’Amajyepfo yabaye iya mbere n’amajwi 66.3%, ikurikirwa n’Umujyi wa Kigali n’amajwi 57.3%, Intara y’Amajyaruguru igira amajwi 47.6%. Uburasirazuba 39%, haheruka Intara y’Uburengerazuba yagize amajwi 34%.

Ubukangurambaga bw’Urwego rw’Umuvunyi bukaba bukomeje kugaragaza ko ruswa igira ingaruka mbi ku mibereho y’umuntu ku giti cye no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Zimwe muri izo ngaruka zirimo kuba ubuyobozi butakaza icyubahiro n’icyizere mu baturage bacyo n’abo mu bindi bihugu; serivisi zitangwa nabi kuko inyungu bwite arizo zishyirwa imbere, n’uburenganzira bw’abaturage ntibwubahirizwe.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa
    Niba koko ariko babyumva ko barwanije ruswa byaba bitey’ubwoba

  2. Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa
    Niba koko ariko babyumva ko barwanije ruswa byaba bitey’ubwoba

  3. Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa
    Niba koko ariko babyumva ko barwanije ruswa byaba bitey’ubwoba

  4. Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa
    Niba koko ariko babyumva ko barwanije ruswa byaba bitey’ubwoba

  5. Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa
    Niba koko ariko babyumva ko barwanije ruswa byaba bitey’ubwoba

  6. Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa
    Niba koko ariko babyumva ko barwanije ruswa byaba bitey’ubwoba

  7. Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa
    Niba koko ariko babyumva ko barwanije ruswa byaba bitey’ubwoba

  8. Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa
    Niba koko ariko babyumva ko barwanije ruswa byaba bitey’ubwoba

  9. Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa
    Niba koko ariko babyumva ko barwanije ruswa byaba bitey’ubwoba

  10. Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ruswa
    Niba koko ariko babyumva ko barwanije ruswa byaba bitey’ubwoba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *