Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022, ni bwo byitezwe ko Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yandika amateka yo kuba Umunyafurikakazi wa mbere uraba asifuye imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo.
Ni amateka ari bwandikirwe mu mukino wo mu itsinda D Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ’Les Bleus’ ihuriramo na the Socceroos ya Australia saa tatu z’i Kigali.
Uyu mukino ubera kuri Stade ya Al-Janou iherereye mu mujyi wa Al-Wakrah, Salima Mukansanga akaza kuba ari umusifuzi wa kane.
Ibi bisobanuye ko mu gihe umusifuzi wo hagati mu kibuga yaramuka agize ikibazo (n’ubwo nta wubimwifuriza), ari we wahita amusimbura nk’uko amategeko abiteganya.
Rurangiranwa Victor Miguel de Freitas Gomes ukomoka muri Afurika y’Epfo ni we uza kuba ari umusifuzi wo hagati mu kibuga, akaza kuba yungirijwe na mwene wabo Zakhele Siwela uza kuba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, mu gihe uwa kabiri agomba kuba Souru Phatsoane ukomoka muri Lesotho.
Imishahara ya Mukansanga na bagenzi be mu Gikombe cy’Isi
Umusifuzi wo hagati mu mikino mpuzamahanga mu busanzwe ahembwa ama-Euro (€) 500 ku mukino umwe, gusa iyo asifuye mu gikombe cy’Isi (mu mikino y’amatsinda) ahembwa €5,000 ku mukino.
Ni amafaranga yiyongera akagera kuri €10,000 iyo umusifuzi wo hagati asifuye mu mikino yo gukuranamo (knockout stages) cyangwa se umukino wa nyuma ahembwa.
Ku basifuzi bo ku ruhande mu mikino mpuzamahanga isanzwe bashobora guhembwa €500, ariko iyo bageze mu gikombe cy’Isi umwe ahembwa €2,500 iyo asifuye mu mikino yo mu matsinda, gusa aya mafaranga akaba yikuba ishuro ebyiri iyo bigeze mu mikino yo gukuranamo ndetse n’uwa nyuma.
Aya ni na yo mafaranga umusifuzi wa Kane uba afite inshingano zirimo gusimbuza abakinnyi, kwerekana iminota y’inyongera cyangwa gusimbura umusifuzi wo hagati mu gihe yaba agize ikibazo (inshingano Mukansanga aza kuba afite muri iri joro) ahembwa.
Abasifuzi bakoresha ikoranabuhanga rya Video Assistant Referee (VAR) bo bahembwa €3,000 ku mukino mu gihe mu iyo bakoze mu mukino wo gukuranamo cyangwa uwa nyuma bahembwa €5,000.
Ikinyamakuru AS cyo muri Espagne kivuga ko kuva muri 2018 umusifuzi usifura Igikombe cy’Isi acyura abarirwa muri €70,000 (arenga Frw miliyoni 70), mu gihe uwo ku ruhande acyura €25,000.
Iki kinyamakuru cyakora cyo kivuga ko aya mafaranga ashobora kwiyongera, kuko hari ubwo umusifuzi ashobora gucyura arenga €300,000 mu gihe yahera ku munsi wa mbere w’irushanwa asifura akageza ku mukino wa nyuma waryo.



4 Responses
Akayabo Mukansanga uri bwandike amateka mu Gikombe cy’Isi azajya ahembwa
Nta wandusha numero Mukansanga akoresha. Nsanzwe mukunda, ntabwo ari ukubera aya mafranga azakura muri Qatar.
Akayabo Mukansanga uri bwandike amateka mu Gikombe cy’Isi azajya ahembwa
Nta wandusha numero Mukansanga akoresha. Nsanzwe mukunda, ntabwo ari ukubera aya mafranga azakura muri Qatar.
Akayabo Mukansanga uri bwandike amateka mu Gikombe cy’Isi azajya ahembwa
Fatiraho wowegus andika +25078….
I zindi narazibagiwe nzazibuka kuri 25 yezu yazutse!!
Akayabo Mukansanga uri bwandike amateka mu Gikombe cy’Isi azajya ahembwa
Fatiraho wowegus andika +25078….
I zindi narazibagiwe nzazibuka kuri 25 yezu yazutse!!