e8bijrjwqbcuwok.jpg

Akazi gategereje Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré yatangaje ko umubano mushya w’ibihugu byombi uzongera uruhare rw’abikorera ku mpande zombi ndetse akomoza ku ruhare u Bufaransa bugiye kugira mu kugaragaza ko mu Rwanda ari ahantu habereye gukorera business.

Ibi Ambasaderi Anfré umaze igihe kitageze ku kwezi ageze mu Rwanda yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gushyikiriza Perezida wa Repubulika impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

U Bufaransa bwari bumaze imyaka igera muri itandatu butagira ambasaderi mu Rwanda kubera umubano wakomeje kubamo gatebe gatoki hagati y’ibihugu byombi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yaba ikozwe n’ubutegetsi bwaterwaga inkunga n’u Bufaransa.

Yagize ati “Mu gihe hari ibiba byitezwe kuri ba ambasaderi b’u Bufaransa ku Isi yose, birashoboka ko bishobora kurushaho kuba byinshi ubu kubera uruzinduko rwa perezida ruherutse no guhindura ipaji nshya.”

Yavuze ariko ko ibizavamo ahanini bishingiye ku nyungu z’impande zombi harimo n’abaturage b’ibihugu byombi.

Ku bucuruzi no gushora imari

Yavuze ko mu gihe mbere, guverinoma y’u Bufaransa yasabaga ibigo by’Abafaransa gushyira imishinga mu bihugu byatoranijwe, kuva ubwo uburyo bwo gukora ubucuruzi bwahindutse gukorera hamwe kugira ngo hagaragazwe ahantu habereye business.

Yavuze ko bafite intego yo gukorana bya hafi n’u Rwanda kugira ngo berekane ahantu habereye gukorera business.

Ambasaderi ati “Mbere, guverinoma y’u Bufaransa yasabaga ibigo by’Abafaransa gufungura inganda mu bihugu bitandukanye. Ubu ntabwo aribwo buryo bugikoreshwa. Dushobora kwerekana ko u Rwanda rufite ahantu heza habereye business, amategeko meza agenga ishoramari, hamwe n’imisoro iteganijwe, n’ibindi.”

Ibindi bikoresho bishobora gukoreshwa harimo FASEP, ikigo gitanga inkunga y’inyigo zishoboka zo gushyigikira gushyira ku rwego mpuzamahanga ibigo by’Abafaransa mu bihugu by’abafatanyabikorwa ku Isi.

Yavuze ariko ko mu gihe hashobora kubaho inzira nk’izo, ikintu cy’ingenzi mu kongera ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo ari ubushobozi bw’u Rwanda bwo gukomeza uwo mwuka mwiza wo gukoreramo business mu gihugu ndetse no kuba abikorera ku giti cyabo mu Rwanda biteguye gufatanya n’ibigo by’Abafaransa.

e8bijrjwqbcuwok.jpg

Ambasaderi w’u Bufaransa yanagarutse kuri Raporo ya Komisiyo ya Duclert yasohowe muri Mata igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho ndetse Anfré ubwe avugwa muri iyi raporo ko muri za 90 yanditse inyandiko aburira abayobozi b’u Bufaransa ku bintu byari biri kuba mu Rwanda.

Yasabye ko u Bufaransa bwafata ingamba nshya ku Rwanda muri kiriya gihe hagamijwe gukumira amakuba yashoboraga kuba, aho gushyigikira, harimo gutera inkunga, ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana icyo gihe.

Impanuro ze ariko zarirengagijwe.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda kandi yavuze ko ibyo perezida Macron yavuze ubwo yasuraga u Rwanda byatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi bigiye gutuma mu Bufaransa hari izindi manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi zitangira.

Ubwo yari mu Rwanda muri Gicurasi, mu ijambo rye Perezida Emmanuel Macron akomoza ku bagize uruhare muri Jenoside bari mu Bufaransa yagize ati “Icyo niyemeje mbere na mbere ni ugukora ibishoboka byose ngo ubutwererane mu butabera butere imbere. Icya kabiri ni ugushyiraho ibikenewe byose ngo abashinjwa bakurikiranwe, ukuri kumenyekane ndetse no kohereza abashinjwa bishoboke bigizwemo uruhare n’abacamanza.”

Ambasaderi akaba yavuze ko mbere y’uko ukwezi gutaha kwa Nzeri kurangira, muri ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda hazaba hari umukozi wihariye uzaba ahuza inzego z’ubutabera z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa.

Avuga ku myumvire ye ku karere, yavuze ko ashishikajwe no kumenya byinshi ku Rwanda ndetse n’akarere kuko ibyinshi mu byo azi ari ibyo mu myaka 20 ishize.

Ati: “Birashoboka ko natoranijwe kubera ibyo nanditse kandi nakoze mu 1990-1991, nzi bike ku karere, nari mfite icyicaro i Kampala hagati ya 1987 na 1991 kandi nari i Nairobi mu 2003 na 2006. Ikizangora ni uko ibyo nzi kuri aka karere ari ibya kera. U Rwanda rufite abaturage bakiri bato cyane, bafite uburyo bushya bwo gukora ibintu. Ibi bivuze ko ngomba kwiga ibiba muri iki gihe “.

Muri Gicurasi ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano abayobozi bombi bise ko ari umuseke mushya mu mibanire y’ibihugu byombi mu gihe cyo kubyutsa umubano.

Amasezerano arimo urwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi n’amasezerano yo guteza imbere siporo no guteza imbere impano.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *