Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020 rwataye muri yombi umukozi wo mu bushinjacyaha witwa Tuyisenge Christian ukekwaho kwiyita umukozi wo mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, RIB ivuga ko uyu Tuyisenge yahamagaye abakozi mu nzego zitandukanye za leta, abaha amabwiriza nk’umukozi wo mu biro bya Perezida wa Repubulika, agamije inyungu.
RIB yagize iti: “RIB yafashe Tuyisenge R. Christian, umukozi wo mu bushinjacyaha akekwaho kwiyitirira umukozi wo mu biro bya Perezida wa Repubulika. Uyu yafashwe nyuma yuko ahamagaye abantu batandukanye bakora mu nzego za Leta akabaha amabwiriza agamije inyungu ze.”
Iperereza rirakomeje kugirango akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB irongera gusaba abaturarwanda kujya bitondera abantu babahamagara biyita ko ari abakozi mu biro bikuru bya Leta bababwira gukora ibintu biri mu nyungu zabo.




2 Responses
Akekwaho kwiyita umukozi mu biro bya Perezida, agaha amabwiriza abakozi ba leta
Congs yacu RIB yacu mukomeze mudufatire abo batekamutwe knd bajye bakanirwa urubakwiriye.
Akekwaho kwiyita umukozi mu biro bya Perezida, agaha amabwiriza abakozi ba leta
Congs yacu RIB yacu mukomeze mudufatire abo batekamutwe knd bajye bakanirwa urubakwiriye.