Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, yaraye itsinzwe na Bayern Munich ibitego 2-0, gusa ishimwa n’abatari bake kubera umukino yagaragaje imbere y’iriya kipe y’igihangange yo mu Budage.
Hari mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Isi cy’ama Clubs kiri kubera muri Qatar wabaye mu ijoro ryakeye.
Ibitego bibiri by’umunya-Pologne, Robert Lewandowski, byari bihagije ngo Bayern Munich ifite igikombe cya UEFA Champions league ngo isezerere Al Ahly yatwaye icya CAF Champions.
Wari umukino uryoheye ijisho ku mpande zombi, dore ko Bayern yagerageje kuwiharira ariko na Al Ahly igacishamo igateza icyugazi izamu rya Manuel Neuer.
Bayern Munich yabaye Ikipe ya mbere itsinze Al Ahly kuva yajya mu biganza by’umutoza Pitso Mosimane, nyuma y’imikino 23 uyu munya-Afurika y’Epfo yari amaze ayitoza.
Abarebye uyu mukino bashimye cyane ikipe ya Al Ahly, kubera urwego yagaragaje imbere y’igihangange nka Bayern Munich.
Al Ahly kuri Twitter yayo yavuze ko ibyavuye mu mukino wa Bayern Munich atari ibyo yifuzaga.
Umutoza wayo Pitso Mosimane na we yunzemo ati: “Iyi si yo resultat twashakaga. Dukeneye kuvugurura impande zitandukanye. Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru buri gihe kikwereka ko ugifite byinshi byo gukora, cyane iyo uri gukina n’ikipe yatwaye igikombe i Burayi. Gusogongera intsinzwi yanjye ya mbere birarwaza.”
FIFA ku rubuga rwayo rwa Twitter yabwiye Al Ahly ko igomba guterwa ishema n’umukino yagaragaje imbere y’ikipe idasanzwe nka Bayern Munich.
Uwitwa David Kappel asubiza umutoza Pitso Mosimane, we yamwibukije ko Bayern Munich yamutsinze ari na yo yatsinze FC Barcelona ibitego bikubye incuro eshanu ibyo yatsinzwe.
Uyu yunzemo ati: “Mwakoze neza Pitso n’abasore, bari ku rwego rwiza imbere y’ikipe ya mbere ku Isi.”
Uwitwa Kokwele M. Phillix, asa n’utebya we yavuze ko umutoza Mosimane ari ku rwego two gutoza Manchester United.
Ati: “Al Ahly igiye kwica C.V ya Pitso Mosimane, agomba kuyivamo akajya muri Manchester United.”
Lorenz Köhler we yagize ati: “Nta gisebo kiri kuba Lewandowski yakoze ikinyuranyo ku ntsinzwi yawe ya mbere nk’umutoza wa Al Ahly. Nyuma y’imikino 23 y’amateka na nyuma y’ibikombe bitatu bw’amateka, ni ubunararibonye bukomeye imbere y’ikipe yatwaye igikombe i Burayi.”
Uwitwa Ahmad na we yashimye iyi kipe yo mu Misiri ati: “Mwakoze basore mwese ba Al Ahly, kuba mwakinnye neza mukigaragariza Isi yose.”
Bayern Munich izahurira ku mukino wa nyuma na El Tigre yo muri Mexique uteganyijwe ku wa Kane, mu gihe Al Ahly izahura na Palmeiras yo muri Brésil mu mukino wo gushaka umwanya wa gatatu.


