Al Jazeera yasobanuye uko yabonye ‘amakuru y’ibanga’ yerekeye Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 26 Gashyantare 2021 ni bwo igitangazamakuru Al Jazeera cy’Abanya-Qatar cyatangaje ko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda, Busingye Johnston yatangaje ko Leta yishyuye indege yazanye Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, imukuye i Dubai.

Nk’uko bigaragara mu mashusho, Minisitiri Busingye yabitangarije umunyamakuru Marc Lamont Hill mu kiganiro bagiranye mu minsi ibiri ikurikiranye.

Ubwo iyi nkuru yari imaze gusohoka, impaka zatangiye kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, Minisiteri y’Ubutabera isohora itangazo isobanura ko muri iki kiganiro, harimo ijwi Minisitiri Busingye yifashe, atateganyaga gushyira ahagaragara.

Umunyamakuru Hill yifashishije urubuga rwa Twitter yasobanuye uko Al Jazeera yabonye aya makuru y’ibanga yerekeye uburyo Rusesabagina yavuye i Dubai akagera i Kigali.

Yagize ati: “Ibihe bya mbere y’ikiganiro @ajupfront na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, itsinda rye ryaribeshye ritwoherereza videwo baganira, banategura ikiganiro cyacu. Muri iyo videwo, bavuze ibitandukanye n’ibyo bavugira mu ruhame.”

Aya makuru ni yo Hill yifashishije, abaza Minisitiri Busingye niba Leta y’u Rwanda nta ruhare yagize mu kuza kwa Rusesabagina, asubiza ati: “Leta yarishyuye!” nk’uko byumvikana mu kiganiro cy’iminsi ibiri, kireshya n’iminota 24.

Soma inkuru irambuye kuri iki kiganiro hano https://bwiza.com/?Minisitiri-Busingye-yahishuye-ko-u-Rwanda-rwishyuye-indege-yazanye-Rusesabagina

Rusesabagina yageje mu Rwanda mu mpera za Kanama 2020, atabwa muri yombi. Pasiteri witwa Niyomwungere Constantin avuga ko ari we wamushutse akamuvana i Dubai mu ndege yihariye (private jet), amugeza i Kigali yari yamubeshye ko bagiye mu Burundi guhura n’abayobozi baho ndetse n’abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN.

Pasiteri Niyomwungere mu kiganiro yagiranye na Libération na Jeune Afrique, aherutse gutangaza ko yakoranaga n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), rwamufashije muri iki gikorwa cyo kugeza Rusesabagina mu Rwanda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Al Jazeera yasobanuye uko yabonye ‘amakuru y’ibanga’ yerekeye Rusesabagina
    Umutego w ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze.muzubakira kwitekinika mugeze ryari.muzunva ryari ko ababanyarwanda barambiwe kuyoborwa nkamatungo.kukomi mudakunda igihugu koko.murategura video muvuga ibidahuye nibyo muvugira mu ruhame.

  2. Al Jazeera yasobanuye uko yabonye ‘amakuru y’ibanga’ yerekeye Rusesabagina
    Umutego w ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze.muzubakira kwitekinika mugeze ryari.muzunva ryari ko ababanyarwanda barambiwe kuyoborwa nkamatungo.kukomi mudakunda igihugu koko.murategura video muvuga ibidahuye nibyo muvugira mu ruhame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *