Intagondwa za Al Shabaab muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu zabyutse zigaba ibitero ku bigo bibiri by’igisirikare cya Somalia ndetse zibasha no kwitambika imodoka za gisirikare zari zivuye mu murwa mukuru zitabaye.
Uyu mutwe wa Al Shabab ukunze gushinjwa gukorana na Al Qaida ugizwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu umaze imyaka ugaba ibitero hirya no hino mu gihugu byahungabanyije ubucuruzi mu rwego rwo kurushaho gushimangira itegeko rya sharia.
Nta makuru arajya ahagaragara ku baguye muri ibi bitero, ariko umwe mu basirikare bakuru ba Somalia yemeje ibi bitero.
“Turi mu nzira tujya gutanga umusada,” uyu ni Ahmed Abdullahi avugana na Reuters ku murongo wa telephone mbere yo kongeraho ko ibi bitero byagabwe ku bigo bya gisirikare bya Bariire na Awdhigle.
Ibi bigo biherereye mu birometero nk’ijana ugana mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Mogadishu, byagabweho ibitero bya bombe nk’uko ababibonye bavuga.
Guturika kwa gatatu kwibasiye urukurikirane rw’imodoka za gisirikare zirukaga zitabaye ibyo bigo bya gisirikare zari ziturutse mu murwa mukuru.
Al Shabab ivuga ko yakoresheje ibitero by’ubwiyahuzi bw’imodoka zitezemo ibisasu bya bombe ku kigo cya gisirikare cya Bariire mu gihe ikindi gitero nk’iki cyagabwe ku kigo kiri hafi y’iki cya Awdhigle, ahakoreshejwe imodoka itezemo ibisasu ikurikiwe n’abarwanyi, mu rwego rwo kubuza ingabo zari muri iki kigo gutabara icya Bariire.
Abdiasis Abu Musab, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Al Shabab, yavuze ko muri iki kigo cya gisirikare cya Bariire batwitse imodoka eshatu za gisirikare bagatwara izindi ebyiri.
Yanemeje kandi ko imodoka ya gatatu yari itezemo ibisasu yakubise urukurikirane (convoy) rw’imodoka z’igisirikare cya leta zirukaga ziva Mogadishu zigiye gutabara.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


