Kuri iki Cyumweru, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko umukinnyi wa filimi, Alain Delon, umwe mu ba star bakomeye ba sinema y’i Burayi kuva mu myaka ya za 1960, yapfuye afite imyaka 88 nyuma y’igihe kirekire cy’uburwayi.
Delon yatsinze ubuzima bubi yaciyemo mu ntangiriro kugira ngo agire uruhare runini muri filime nyinshi zikomeye, aho yamamaye cyane muri filime ebyiri zateguwe n’Umutaliyani, Luchino Visconti, “Rocco and His Brothers” yo mu 1960 na ” The Leopard ” yo mu 1963.
Imyaka ye ya nyuma yari yuzuye amakimbirane mu muryango, kubera uko yitabwagaho nyuma yo gufatwa na stroke mu mwaka wa 2019, hagati y’abahungu be Anthony na Alain-Fabien n’umukobwa we Anouchka, iki kibazo kikaba cyaravuzwe n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ku buryo burambuye.

Delon aheruka kugaragara ku mugaragaro yagiye kwakira igihembo cy’icyubahiro cya Palme d’or mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes muri Gicurasi 2019.
Kuri iki Cyumweru, Perezida w’ u Bufaransa, Emmanuel Macron, yunamiye Delon, amwita “urwibutso rw’Abafaransa.”
“[…] Alain Delon yagize uruhare runini kandi atuma Isi iba inzozi. Yatije isura ye itazibagirana kugirango duhindure ubuzima bwacu”, ibi byanditswe na Macron yanditse kuri X, yahoze ari Twitter. “yari arenze kuba umustar: Yari urwibutso rw’Abafaransa.”

Ubuto bwuzuye ibibazo
Delon yavukiye hanze ya Paris ku itariki ya 8 Ugushyingo 1935. Yashyizwe mu bigo birera abana afite imyaka 4 gusa nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye binyuze muri gatanya.
Delon yagize ubuto bwuzuye ibibazo, ava mu rugo rumwe ajya mu rundi, ubundi akirukanwa mu mashuri inshuro nyinshi.
Ku myaka 17, yinjiye mu gisirikare maze yoherezwa muri Vietnam, icyo gihe yakolonizwaga n’Abafaransa.
Amaze gusubira mu Bufaransa hagati muri za 1950, yahuye n’umukinnyi wa filimi w’umufaransa, Jean-Claude Brialy maze bajyana mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes. Aho, hari Umunyamerika washakaga abakinnyi ba filimi bafite akazaza, aho ngo yaba yarakuruwe n’ubwiza bwa Delon n’amaso ye y’ubururu ahita amutegurira igerageza.

Delon yavuye aho akina muri filime ye ya mbere mu 1957 yitwa “Quand la femme s’en mele” (“Send a Woman When the Devil Fails”).
Izindi filime ze, aho yakundaga gukina ari gangster cyangwa umwicanyi, harimo nka “Melodie en Sous-Sol” ya Henri Verneuil yo mu 1963, “Le Samourai” (“The Godson”) ” ya Jean-Pierre Melville yo mu 1967. Hari kandi Borsalino “yo mu 1970, aho yakinanye na mugenzi we w’umukinnyi wa filime w’Umufaransa, Jean-Paul Belmondo, hamwe na filime yiswe” La Piscine “yo mu 1969.


