Alain Numa ku bibazo biri mu bana b’aba Métis mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umubare w’abana bavuka ku banyamahanga, cyane abazungu baza mu Rwanda batahatinda, gikomeza kugaruka mu matwi ya benshi, ingingo ituma Alain Numa, uyobora Association des Métis du Rwanda, avuga ko aba bana bavuka bategerejwe n’uruhuri rw’ibibazo.

Association des Métis du Rwanda ifasha abagore nk’abo batereranywe abana na ba se b’abazungu, ivuga ko hari abakobwa benshi batewe inda muri ubwo buryo kandi abana bavutse ba se, bamwe muri bo, ntibabemere kandi ntibabiteho.

Alain Numba w’imyaka 45, yavutse ku babyeyi badahuje ibara ry’uruhu, ntiyagize amahirwe yo kumenya se ari na cyo cyatumye agerageza gukurikirana no gufasha abana bavutse nka we.

Iri shyirahamwe akuriye rigerageza gufasha no kuvuganira abagore n’abana babo basizwe na ba se kandi batagira icyo babafasha.

Numa yabwiye BBC ati: “Na mbere uba usanga ubuzima baba babayeho atari bwiza, ariko noneho hazamo umwana bigapfira rimwe, ugasanga barafatirwanwe muri ubwo buzima bubi barimo, nawe akareba ati ‘ni umuzungu’ akaba azi ko umuzungu ari umuntu wamufasha ikibazo yari afite ariko ntamenye ko ari kukimwongerera.

Alain Numa avuga ko aba bana batitaweho bashobora kuba ikibazo mu gihe kizaza ku bwo kutamenya inkomoko yabo. Ati: “Ku ruhande rumwe kwa se ntibamwemera, ku ruhande rwo kwa nyina bamwita ikinyendaro ugasanga umwana abuze aho yegamira… Tubanze tubagarure kuko kutagira aho wegamira nabyo biba ari ikibazo.”

Yongeraho ati: “Bagomba gusobanukirwa ko ari Abanyarwanda ko bafite uburenganzira busesuye ku Rwanda, n’ibindi bikurikira by’uburenganzira bw’umwana.”

Ubukene, kutemerwa n’umuryango, kudasa n’abandi ku ruhu, kubura urukundo rw’undi mubyeyi, ni bimwe mu bibazo byugariza aba bana mu mikurire yabo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Alain Numa ku bibazo biri mu bana b’aba Métis mu Rwanda
    Ni ikinyoma gusa arishakira indonke. Ahubwo nashyireho amategeko y’indaya kuko ba nyina batwise bishyuwe Kandi erega hari n’abana b’abanyamahanga birabura!

  2. Alain Numa ku bibazo biri mu bana b’aba Métis mu Rwanda
    Ni ikinyoma gusa arishakira indonke. Ahubwo nashyireho amategeko y’indaya kuko ba nyina batwise bishyuwe Kandi erega hari n’abana b’abanyamahanga birabura!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *