Itsinda ry’abashakashatsi bo mu Misiri na Dominica babonye abantu bashyinguwe mu myaka 2,000 ishize bafite indimi za Zahabu mu majyaruguru ya Misiri. Minisiteri ishinzwe ibya kera mu Misiri ivuga ko abo bantu babonywe mu Mujyi wa Alexandria mu isinagogi yitwa Tiposiris Magna gusa ngo ntabwo ibisagazwa by’abo bantu byari byarabitswe neza. Inkuru ya BBC na Livescience ivuga ko ababonywe barimo abagore 16 bari mu mva zikozwe mu mabuye, izagacishijeho mu bihe by’Abageleki n’Abanye-Roma. Mu myizerere y’Abanya-Misiri harimo ko iyo umuntu apfuye, ajya gucirwa urubanza n’imana yitwa Osiris iba mu butaka, izi ndimi ngo bazihawe kugira ngo bazabashe kuvugana na Osiris. Kathleen Martinez umwe mu bashakashatsi muri Kaminuza ya Santo Domingo avuga ko izi mva zari zizengurutswe n’ibishushanyo biriho Osiris.


