Algeria yohererejwe inzoga mu mwanya w’inkingo za Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Igikuba cyacitse muri Algeria ku wa 28 Mutarama 2021 ubwo abayobozi barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe, Abdelaziz Djerad bajyaga ku kibuga cy’indege cya Algiers kwakira inkingo z’icyorezo cya Covid-19 za ‘Spunik V’ zakorewe mu Burusiya, bagasanga ni uducupa tw’inzoga za Vodka.

Urubuga El Manchar rusobanura ko Algeria yagombaga kwakira doze 500,000 z’urukingo rwa Spunik V zagombaga guturuka mu Burusiya, zigatangira guterwa abaturage guhera ku uyu wa 30 Mutarama 2021.

Izari zizwi ko ari doze z’urukingo zageze ku kibuga cy’indege, abari bahari bose batungurwa no kubona ahubwo indege yari ipakiye inzoga za Vodka zikorerwa cyane mu Burusiya, Poland na Suede.

Minisitiri Djerad abajijwe uko byagenze ngo doze z’inkingo zisimbuzwe inzoga, habaye igisa no guterana amagambo kuko buri wese yahindukiye, abaza uwo akuriye; nk’aho na we yabajije Minisitiri w’Ubuzima, na we abaza Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuzima.

Nyuma aba bayobozi baje gusobanura ko habayeho kwibeshya, basezeranya itangazamakuru ko byihuse doze z’inkingo zigiye gutumizwaho.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri Algeria avuga ko inkingo za Spunik V zamaze kugera muri iki gihugu, ndetse abaturage batangiye gukingirwa tariki ya 30 Mutarama nk’uko byari byarateguwe.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Algeria yohererejwe inzoga mu mwanya w’inkingo za Covid-19
    Icyo kinyobwa se kirajya kijyana n’ urukingo bahuu ? Ni Hatari kabisa !

  2. Algeria yohererejwe inzoga mu mwanya w’inkingo za Covid-19
    Icyo kinyobwa se kirajya kijyana n’ urukingo bahuu ? Ni Hatari kabisa !

  3. Algeria yohererejwe inzoga mu mwanya w’inkingo za Covid-19
    Ku Abaslamu ndetse n’amadini menshiya gikristu,kunywa INZOGA ni icyaha.Ese ibyoni ukuri?Reka tubaze ijambo ry’Imana.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.

  4. Algeria yohererejwe inzoga mu mwanya w’inkingo za Covid-19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *