Aline Gahongayire yakirutse kanseri yo mu muhogo

Sangiza iyi nkuru

Umuramyi Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yahishuye ko yarwaye kanseri ikaza gukira none amashimwe ni yose.

Ubusunzwe benshi bazi ko kanseri ari indwara itajya ikira, gusa kuri Aline Gahongayire avuga ko Imana yamukoreye ibitangaza atatekerezaga.

Uyu mudama wemeza ko yizerera mu bitangaza, yaciye amarenga y’ukuntu yabwiwe ko afite kanseri yo mu muhogo akibaza ukuntu agiye gupfa agahomba ibyo yagezeho byose bikamuyobera.

Mu kiganiro na shene ya Youtube ya MIE, Aline Gahongayire yavuze mu nshamake ukuntu yarwaye kanseri ikaza gukira.

Yagize ati: “Nari mfite aamakuru y’ubuzima bwange, ibintu bitameze neza […] kandi byari ibintu byerekeye ubuzima bwanjye atari ukuvuga ngo nibyo banerereje. Nangiye gutekereza ukuntu ibintu birangiye, kariyeri yange nyirangije. Naringiye gupfa aho bagutangariza ko mu muhogo hashobora kuba harimo kanseri, ibintu byinshi bibi cyane, ni byinshi wenda igihe cy’ubuhamya cy’izaza ariko Imana y’ibitangaza yahise yigaragaza.”

Akomeza avuga ko yabwiwe iyo nkuru mbi ubwo yakorerwaga ibizamini no kwa muganga, aho akibimenya yanze kugira umuntu n’umwe abibwira kugeza no kuri Mama we nk’uko abyitangariza.

Yemeza ko yari yamaze kwiyakira avuga ko agiye gupfa, gusa yaje gusubira kwa muganga kongera kwisuzumisha basanga nta kansera afite.

Aline Gahongayire avuga ko yamaze hafi amezi ane arwana no kwakira iby’uko arwaye kanseri gusa yaje guhura n’igitangaza cy’Imana aracyira.

Nta byinshi uyu muramyi yifuje gutangaza kuri ubu burwayi bwe, ahubwo ahamya ko azategura ijoro ryo kuramya akaba ari n’aho azatanga ubuhamya bw’uko yakize kanseri.

Amashimwe ye kandi yanamuhaye igitekerezo cyo kuyakubira mu ndirimbo yo Kuramya Imana yise ‘God of miracles’.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *