Umuhanzi Alpha Rwirangira watwaye igihembo cya Tusker incuro ebyiri, yiyemerera ko agifite umwanya wo gukora umuziki n’ubwo hari akandi kazi gakomeye afite gasigaye gatuma atawukora uko bikwiriye. Rwirangira uri mu bahanzi bagifite igikundiro yize ibijyanye no gusemura indimi muri Amerika, maze abona akazi kamusaba umwanya munini ku buryo gatuma atabona umwanya uhagije wo gukora umuziki. Icyakora, uyu muhanzikazi avuga ko urukundo afitiye umuziki nta gishobora gutuma awuhagarika burundu. Aganira na KT Press yagize Ati: “Akazi kanjye gatwara igihe kinini kandi biragoye ariko sinshobora kubura umwanya wo gukora umuziki.” Rwirangira akomeza avuga ngo” Icyakora rimwe na rimwe birangora cyane kubona umwanya wo kujya muri Studio.” Kugeza ubu, Rwirangira ifite indirimbo ebyiri zakunzwe cyane harimo iyitwa Anatenda ndetse na Promise. Rwirangira ari ku rwego rw’abagabo nka The Ben na Meddy baza ku isonga mu bakunzwe mu muziki yarwanda n’ubwo bawukorera hanze yarwo.


