Umuririmbyikazi Jennifer Lopez yatumye benshi bumirwa ubwo yitabiraga ibirori bya American Music Awards 2020. Ni amafoto nk’uko Dailymail ibivuga, atoroheye ab’igitsinagabo bitewe n’uburyo uyu mugore yerekanye imiterere y’umubiri we. Lopez w’imyaka 51 yagaragaye nk’inkumi ari nako akora byinshi mu bitapfa gushoborwa n’abafite imyaka y’iwe. Ni nako n’uburyo yari yambaye nabwo hari ubutumwa bwatangaga ku bitabiriye ibi birori.









