Umuhanzi Ama G The Black yasobanuye impamvu atagiye mu mugoroba wo kuzirikana inshuti ye iherutse gupfa, yari isanzwe ari umuhanga mu gutunganya umuziki, Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem.
Junior yapfiriye mu bitaro bya Nyarugenge ku mugoroba wa tariki ya 27 Nyakanga 2023, azize uburwayi yari amaranye igihe, bwakomoka ku mpanuka yakoze mu mwaka wâ2019.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Jalas Official, yasobanuye ko kutajya gusezera kuri Junior nkâabandi bitari bisobanuye ko yanga uyu musore watunganyaga umuziki, ahubwo ngo yanze guhura nâindyarya.
Ama G yasobanuye uburyo ari inshuti ya Junior kuva kera, agaragaza uburyo bombi bagiye bwa mbere mu nzu ituganyirizwamo umuziki ya Lick Lick yari iherereye i Nyamirambo, nâuburyo yabahinduriye ubuzima.
Uwo munsi ngo Lick Lick yasabye Junior kujya akorera muri âstudioâ ye nyuma yo kumubonamo ubuhanga, Junior na we akajya afasha Ama G, akamukorera indirimbo mu ibanga kandi ntamwishyuze nâigiceri na kimwe.
Ama G yatangaje ko inkuru yâurupfu rwâinshuti ye yamubabaje cyane, gusa ngo yababaye birushijeho ubwo yamenyeshwaga nâabarimo umuhanzi mugenzi we ko ari ku rutonde rwâabagombaga kuririmba mu mugoroba wo kuzirikana Junior, bituma yanga no kuwitabira.
Yagize ati: âEjo mbere yâuko bamusezeraho, umuntu wo kuri Radio 10 yari kumwe na Austin, arambwira ati âKuri liste yâabantu bagomba kuririmbaâŠâ Ahantu abantu bakwibukira man! Ahantu ugomba kuririmba ni mu gusezera Junior. Njyewe uranzi nkâumuntu uvugisha ukuri, mpita mubwira nti âAustin, ko ibyo bintu bitanshobokera! Junior yarankoreye, yatugejeje aho turiâŠâ
Ama G yasobanuye ko yahisemo guha Austin ubutumwa amutangira muri uyu mugoroba, bugaragaza ubuzima bombi banyuranyemo kuva nko mu mwaka wâ2003 ubwo bombi batari bagafatishije ubuzima bwâumuziki, kugeza bombi babaye ibyamamare.
Na none ati: âNumvise kujya kuririmba ku rupfu rwâinshuti yanjye, atarimo kunyumva, means zero. Icya kabiri, kujya kuhahurira nâabantu bâindyarya, batazi struggle umuntu yanyuzemo, bashaka kwigaragaza. âNagiye gukodesha imyenda kwa Yanksy kugira ngo mu rupfu rwa Junior ngaragare nezaâ. Sinshaka kukubona kabisa. Icya gatatu, ndaririmba iyihe ndirimbo?â
Junior yashyinguwe tariki ya 2 Kanama 2023. Ni umwe mu batunganyije umuziki wâabahanzi bâibyamamare bakuru hafi ya bose mu Rwanda.


