Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amabendera y’igihugu 21 yatwikiwe ku irimbi rya McDougald riherereye muri Anderson, Calorina y’Epfo.
Ni inkuru dukesha CNN. Ivuga ko nyir’irimbi, Jess McDougald n’umuryango we ari ubwa mbere babonye amahano nk’aya aba mu myaka 85 ritangiye gukora. Ryatangijwe na sekuru wa Jess.
Aya mabendera yazamuwe mu rwego rwo guha icyubahiro abarishyinguwemo bari abasirikare b’iki gihugu barwanye mu ntambara ya kabiri y’Isi.
Abakozi bo kuri iri rimbi bahageze ku wa 5 Nyakanga, babona ibisigazwa by’aya mabendera bivugwa ko yibwe ku wa 4 uku kwezi.
” Mu ijoro ryo ku wa 4 Nyakanga, hari uwakuye amabendera 21 ku mva z’abahoze ari abasirikare, arayatwika.”
Aya mabendera 21 ni amwe muri 30 y’aba basirikare. Douglas Donald yatangaje ko bibabaje cyane ku miryango y’aba basirikare. Hari gahunda yo kuyasimbuza andi. Akomeza avuga ko bahamagaye polisi yo muri Anderson kugira ngo ikore iperereza ariko kugeza ubu nta gitekerezo ku muntu wabikoze.



