Amadorari y’Amerika ku isoko ry’ivunjisha mu Rwanda ari kubona umugabo agasiba undi

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi minsi ku isoko ry’ivunjisha nta kindi gikomeje kuvugwa uretse ngo ubuke bw’amadorali y’Amarika akomeje kubura kuburyo n’uyabonye ngo asanga ahenze.

Uretse kuba aya madorali abura akaba macye ku isoko, ngo n’ibicuruzwa bimwe na bimwe ngo bikomeje gutumbagira kubera iyo mpamvu.

Inzobere mu byerekeye ubukungu, zivuga ko ibura ry’aya madorari riterwa no kuba umusaruro w’ibyoherezwa hanze uba ari mucye kuruta ibitumizwa, gusa ngo umuti w’iki kibazo akaba ari ugukurikiza amabwiriza ya Banki nkuru y’Igihugu.

Ni nyuma y’uko mu minsi Ishize Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafunze bimwe mu biro by’ivunjisha bitandukanye ibindi bicibwa amande bitewe no kwanga gutanga amadorali kugirango bazayacuruze ku giciro kirihejuru, abandi nabo bacibwa amande.

Mu mpera z’ukwezi gushize Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, bwana John Rwangombwa,yabwiye KT ko ibyo atari byo amadorari atabuze, ko ahubwo abakeneye Amadolari ari benshi ariko bitavuze ko abayacuruza bayabuze burundu.
Src:Isangostar

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Amadorari y’Amerika ku isoko ry’ivunjisha mu Rwanda ari kubona umugabo agasiba undi
    ndakundi byagenda ntugukumira abantu bakoresha amadovise bitemewe ndetse nababa bashak kwiba abantu

  2. Amadorari y’Amerika ku isoko ry’ivunjisha mu Rwanda ari kubona umugabo agasiba undi
    ndakundi byagenda ntugukumira abantu bakoresha amadovise bitemewe ndetse nababa bashak kwiba abantu

  3. Amadorari y’Amerika ku isoko ry’ivunjisha mu Rwanda ari kubona umugabo agasiba undi
    ndakundi byagenda ntugukumira abantu bakoresha amadovise bitemewe ndetse nababa bashak kwiba abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *