Amafoto 10 agaragaza ubwiza bwa Lucy Natasha wiswe Umunyarwanda akabihakana- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo byagiye bitangazwa kenshi ko umuvugabutumwa Lucy Natasha ari Umunyarwandakazi aho kuba Umunyakenyakazi, yagize icyo abivugaho yemeza ko ari Umunyakenya.
N2
Lucy Natasha (Reverend Lucy Natasha) avuga ko atari umunyarwanda nk’uko byagiye bitangazwa, ahubwo ko yarusuye aje mu ivugabutumwa.
n4
Ati: “ Ntekereza ko abantu benshi bibwira ko ndi Umunyarwanda kuko hari igihe imbuga nyinshi zamvuzeho muri Kamena, nanjye hari amafoto menshi nagiye nkura mu binyamakuru byo mu Rwanda, narusuye mu rwego rw’ivugabutumwa ”.
N8
Akomeza avuga ko avukana n’abana 3 barezwe na nyina ubwo yari amaze gutandukana na se, “ yarahangayitse kugirango adukuze, ndamushimira ku bw’imbaraga nyinshi yantayeho .
n9
Amafoto y’uyu mukobwa yibazwaho n’abatagira ingano, dore ko nawe ubwe akoresha cyane imbuga nkoranyambaga (Instagram, facebook, twitter,…), ubwiza afite ngo bukaba ariyo ntandaro yo kwitirirwa ibihugu atavukamo harimo n’u Rwanda.
n10
Mu kigairo yagiranye n’ikinyamakuru edaily, avuga ko akiri umukobwa ushishikajwe no kuba yagira umuryango ndetse ko ateganya kuwugira vuba, ati: “ Ntabwo nubatse, gusa mba numva nkumbuye kuba nagira umuryango mu gihe cya vuba, nifuza gushyingiranwa n’umugabo nyuma yo kumwerekwa n’Imana, uwo nzakunda by’ibihe byose kandi nkamwubaha”. Akomeza avuga ko yifuza kuzabyara abana 2 gusa.
n7
Natasha abyarwa na Rev Esther Wanjiru nawe wamenyekanye cyane muri Kenya n’ahandi ku bw’ibikorwa bye by’ivugabutumwa, muri 2011 nibwo Natasha yimitswe nka Reverand akiri muto ku bw’ibikorwa bye by’ivugabutumwa, yaje mu Rwanda umwaka ushize aje mu giterane cyamaze iminsi 3 cyari cyateguwe na Zoe Family Ministries.
ANDI MAFOTO:
 
N1 N5 N6
01
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *