Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’abandi baturutse mu mpande zitandukanye z’u Burayi kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gicurasi bakoze imyigaragambyo yo mu mahoro yari igamije kugaragariza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu murwa mukuru w’iki gihugu kuva ku Cyumweru, gishize ko bamushyigikiye.
Abakoze imyigaragambyo bari bafite ibyapa biriho ubutumwa butundukanye bishima Perezida Kagame, harimo ibivuga ko ashobora kuba ari we Perezida mwiza ku Isi, umukuru w’igihugu ureba kure, ubushima inkunga y’u Rwanda mu kubungabunga amahoro hirya no hino, n’ubundi butandukanye.
Aba kandi baririmbaga indirimbo z’ikinyarwanda nk’iy’umuhanzi Eric Senderi bavuga ko ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda nta wababisenya bareba n’izindi.
Reba amafoto







