Polisi yo mu gace ka Kira yataye muri yombi abasore n’inkumi bagera kuri 50 bari mu birori byo gukora imibonano mpuzabitsina (Sex party) mu mazu yitwa Malaika mu gace ka Semwogerere, muri Zone ya Bukoto muri Diviziyo ya Nakawa mu Mujyi wa Kampala muri Uganda. Blizz ivuga ko aba bose bafashwe kandi bamwe basanzwe batangiye igikorwa nyir’izina cyo gusambana. Hari amakuru ko aba bose bazagezwa mu rukiko ku bwo kurenga ku mabwiriza y’umukuru w’igihugu mu kugera mu rugo no kwirinda Coronavirus. Aba sibo ba mbere bafatiwe muri iki gikorwa gusa amakuru avuga ko ibi birori bikorwa hirya no hine cyane mu rubyiruko. Hagati aho, ari ba nyir’inyubako Malaika cyangwa polisi nta ruhande ruragira icyo rutangaza kuri aya makuru. Amafoto: Ugblizz

Polisi yabaguye gitumo bamwe batangiye gusambana

Inkumi zari zabukereye muri icyo gikorwa cyo guhuza ibitsina

Abasore nabo bari bahabaye bakereye ibirori


