e3wflpjweaacvxi.jpg

Amafoto: Hibutswe umwaka ushize Pierre Nkurunziza apfuye hanizihizwa Umunsi wo gukunda igihugu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Kamena 2021, mu gihugu cy’u Burundi hizihijwe umunsi wo gukunda igihugu wahuriranye no kwizihiza umwaka ushize Perezida Pierre Nkurunziza apfuye, mu muhango wabereye mu Murwa Mukuru wa politiki, Gitega.

e3wflpjweaacvxi.jpg

Uyu muhango witabiriwe n’umukuru w’igihugu, Evariste Ndayishimiye n’umufasha we, bakikijwe n’umuryango wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza, umugore n’abana babo, ukaba wabereye ahashyinguwe Nkurunziza uherutse kugirwa umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu ahashyizwe indabo n’abantu batandukanye.

e3wk3xkwuacdxah.jpg

Mu bantu bitabiriye uyu muhango kandi harimo abashyitsi bavuye mu bihugu by’inshuti nk’igihugu cya Tanzania cyohereje intumwa ziyobowe na visi perezida Philip Mpango wari uzanye ubutumwa bwa Perezida Suluhu Hassan bwo kwifatanya n’Abarundi.

Igihugu cya Uganda nacyo cyohereje intumwa ziyobowe na Ambasaderi Adonia Ayebare.

e3wk1_wwqaenqkr.jpg
Visi Perezida wa Tanzaniya, Philip Mpango

Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yizeye ko Nkurunziza ari mu ijuru kandi babajwe n’urupfu abatarababajwe narwo ari abanzi b’igihugu. Yavuze ko yagize amahirwe yo kumenya Perezida Nkurunziza akaba yaramubonye nk’umuntu utari usanzwe.

e3wfpvowqae9mp4.jpg
Umuhungu wa Pierre Nkurunziza, Kelly Nkurunziza na nyina Denise Bucumi

“Kuva aho namumenyeye namubonyemo ubutwari, gukunda ineza y’igihugu n’abanyagihugu n’umutima wo kucyitangira.”

e3wftzhxeaapkse.jpg
Abana ba Nkurunziza na nyina

e3wfxirxoaupyh0.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *