AMAFOTO: Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tunisia

Sangiza iyi nkuru

Ahagana saa munani na mirongo itatu z’amanywa (14:30) zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018, nibwo ikipe ya APR FC yinjiye mu kibuga cy’indege. Yerekeje muri Tunisia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze wa Total CAF Champions League izahuramo na Club Africain yo muri iki gihugu.

Umutoza mukuru wa APR F, CJimmy Mulisa  yahagurukanye abakinnyi 18, ikaba igiye gukora urugendo rureru kuko mbere yo kugera muri Tunisia, irabanza guca muri Qatar, ikazagera muri Tunisia ku Cyumweru saa Saba.

Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste avuga ikizere cyo kuzatahana intsinzi ari cyose,  ati: kugeza ubu yaba twebwe cyangwa Club Africain twese turacyafite amahirwe angana, twabonye imikinire yabo natwe babonye imikinire yacu ariko icyo nakubwira ni uko twe ku ruhande rwacu turiteguye kandi dufite ikizere ko bizagenda neza”.

A1 A2 A3 A4 A6

Amafoto: APR FC

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *