Amafoto: Intumwa Idasanzwe ya Amerika mu Biyaga Bigari iri mu Rwanda kugeza kuwa 26 Gicurasi

Sangiza iyi nkuru

Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muu Biyaga Bigari, Dr. J. Peter Pham uri mu Rwanda guhera kuwa 21 kugeza kuwa 26 Gicurasi, kuri uyu wa Gatatu yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, aho yari aherekejwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

D7LwAvkXsAAUhMo

D7LwEoGX4AIWGs5

Dr J. Peter Pham kandi yanabonanye n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, abonana na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mines, Francis Gatare.

D7MhBQdWsAIabdg

D7MhQfIXYAEDV5f

Ubwo Dr J. Peter Pham aheruka gufata ijambo mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakomoje ku buyobozi bw’u Rwanda avuga ko bukomeje kugenda bwubaka izina muri Afurika no ku Isi, asobanura ko bishimangirwa na manda Perezida Kagame yari yarahawe yo gutegura amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu rwego rwo kurushaho kuyiha ubushobozi.

D7LwE64XsAQtwaw

Yanakomoje kandi kuri Louise Mushikiwabo wahawe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ashimangira ko ibi byose ari bimwe mu bigaragaza uko u Rwanda rusigaye rufatwa ku ruhando mpuzamahanga kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira.

Yasoje ijambo rye yizeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimira kuba zibanye neza n’u Rwanda kandi ibihugu byombi bisangiye imbogamizi n’amahirwe mu mateka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *