Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Ukwakira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basezeye kuri Louise Mushikiwabo wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kandi banakoranye bya hafi mu kazi kabo ka buri munsi.
Louise Mushikiwabo akaba yasezeweho nyuma y’aho kuwa 12 Ukwakira 2018 atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, aho yasimbuye kuri uyu mwanya umunyakanadakazi, Michealle Jean.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha na Dr. Richard Sezibera wamusimbuye kuwa 24 Ukwakira, Louise Mushikiwabo yavuze ko abashinzwe ububanyi n’amahanga bakwiye kwita ku iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Ndabashimira Minisitiri Dr Sezibera. Si mushya. Ni umuntu mwiza. Muri mu biganza byiza. Ni umukozi. Afite imico myiza. Ngiye nishimiye ko Minisiteri isigaye mu biganza bizima.”

Mushikiwabo asezeye ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga yari amaze imyaka 10 muri Guverinoma y’u Rwanda irimo icyenda yayoboye iyi minisiteri, aho yagize uruhare rukomeye mu kuzamura no kugaragaza isura nziza ya Dipolomasi y’u Rwanda.
Muri iyi myaka yose Mushikiwabo amaze muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, imibanire y’u Rwanda n’amahanga yagiye inozwa ku buryo ari igihugu gihagaze neza, cyubashywe ukurikije ibikorwa bikomeye cyakira cyangwa inshingano Abanyarwanda bahabwa.

Rwakomeje kwagura imibanire n’ibindi bihugu aho nyuma y’imyaka 24, Ambasade z’ibihugu cyangwa imiryango y’ibihugu bifite icyicaro i Kigali bigera kuri 30; ibihagarariwe ku rwego rwa Consular ni icyenda mu gihe ibifite ababihagarariye bakorera mu bindi bihugu ari 39.


