Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Centrafrica, Firmin Ngrebada, yakiriye mu biro bye abasirikare bakuru barimo Komanda w’umutwe w’ingabo z’u Rwanda zidasanzwe zoherejwe muri iki gihugu gukaza umutekano, Col. Jean Paul Karangwa.
Yakiriye kandi abarimo Minisitiri w’Umutekano Marie-Noëlle Koyara, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umuyobozi Mukuru wa Jandarumeri (Gendarmerie) n’uwa Polisi; bose bo muri CAR.

Minisitiri Ngrebada mu biro n’abayobozi bose b’inzego zishinzwe umutekano
Impamvu Ngrebada yakiriye aba basirikare, ni ukugira ngo baganire ku buryo amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe tariki ya 14 Werurwe 2021, azaba mu mutekano usesuye.
Yagize ati: “Nakiriye Minisitiri w’Ingabo z’igihugu, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umuyobozi Mukuru wa Jandarumeri na Polisi y’Igihugu na Col. Jean Pierre Karangwa (habayemo kwibeshya ku izina), Umuyobozi wa Misiyo y’u Rwanda, tuganira ku birebana n’uburyo icyiciro cya kabiri cy’amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko yo ku wa 14 Werurwe 2021 cyazacungirwa umutekano.”

Minisitiri w’Ingabo, Ngrebada n’Umugaba Mukuru w’Ingabo (uva ibumoso ugana uburyo

Minisitiri Ngrebada na Col. Karangwa

Guverinoma y’u Rwanda yohereje izi ngabo zidasanzwe ziyobowe na Col. Karangwa mu Kuboza 2020 kugira ngo zifashe izari zisanzweyo gucunga umutekano, by’umwihariko mu gihe muri CAR biteguraga amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 27 muri uko kwezi.
Izi ngabo zikomeje gufasha iza CAR mu rugamba rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi buriho, ari nako zigarurira uduce dutandukanye twari twarafashwe n’iyi mitwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


