AMAFOTO: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ishuri rikuru ry'ubuvuzi  muri AUCA

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, yafunguye ku mugaragaro ishuri rikuru ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya AUCA (The Adventist University of Central Africa), isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali.

Iri shuri Perezida Kagame yarifunguye ari kumwe n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Dr Ted Wilson hamwe n’umufasha we, Madamu Jeannette Kagame.

Gutaha iri shuri rikuru, ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 100 itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi rimaze rigeze mu Rwanda.

Perezida Kagame yashimye uruhare rw’itorero ry’abadiventisiti  b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, ku ruhare rikomeza kugaragaza mu guteza imbere uburezi n’ubuzima mu Rwanda.

Yagize ati “Binteye umunezero kwifatanya namwe muri uyu munsi mu ifungurwa ry’ishuri rikuru ry’ubuvuzi muri AUCA, reka mfate n’aka kanya ko gushimira Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, ku bw’imyaka 100 rimaze rifasha abanyarwanda ku buryo bw’umwuka n’ibindi nkenerwa muri sosiyeti”.

Perezida wa Repubulika yasezeranyije iri torero ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ubufatanye butajegajega. Yabijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza kuborohereza mu bikorwa byabo bigamije iterambere ry’abanyarwanda muri rusange.

Iri shuri rizakorera ahasanzwe Kaminuza ya AUCA yamenyekanye ku izina rya Mudende. Biteganyijwe ko amasomo yo ku rwego mpuzamahanga mu buvuzi iri shuri ritanga azatangira guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2020.

Buri mwaka iri shuri rizajya ryakira abanyeshuri 55.

Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ryatangiriye i Gitwe mu Karere ka Ruhango, ubu rifite  bagera hafi kuri miliyoni hirya no hino mu gihugu.

Iri shuri rikuru ry’ubuvuzi ryafunguwe na Perezida Kagame, ribaye irya kabiri itorero ry’abadiventiste ritangije ku mugabane wa Afurika nyuma y’irindi nk’iri rikorera mu gihugu cya Nigeria.

P5
Inyubako z’iri shuri rikuru ry’ubuvuzi
P1
Perezida Kagame yafunguye iri shuri ari kumwe n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Dr Ted Wilson, madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi
P2
Perezida Kagame arashima uruhare ry’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu iterambere ry’u Rwanda

P3 P4

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *