Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ingabo. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Minisiteri y’ingabo yasohoye, rivuga ko; 1.Maj Gen Emmanuel Bayingana yagizwe umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, akaba yasimbuye Maj. Gen. Charles Karamba uherutse kugirwa ambasaderi muri Tanzania. […]
Isake yadomye umukecuru bimuviramo gupfa
Umukecuru wari ugiye mu kibuti cy’inkoko gutoraguramo amagi, Isake yamudomye ku mutsi w’ikirenge biza kumuviramo urupfu. Ni ishyano ryabereye mu Majyepfo y’igihugu cya Australia, aho benshi batunguwe nyuma yo kumva iyi nkuru dore ko mu nyamaswa bakekaga ko zabuza umuntu ubuzima isake itarimo. Ikinyamakuru Dailymail gitangaza ko amazina n’imyaka y’uyu mukecuru byagizwe ibanga mu rwego […]
Imbavu barazivunaguye- Umunyarwanda uvuga ubugome bakorewe muri Uganda
Umunyarwanda Muhire Jean Baptiste avuga ko bamwe mu Banyarwanda bakoreshwa uburetwa, bakicishwa inzara, bagakubitwa, n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo. Muhire ni umugabo ufite umugore n’umwana, atuye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko yashimutiwe muri Uganda n’inzego z’umutekano zo muri iki gihugu. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, atangariza itangazamakuru ryo mu […]
AMAFOTO: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ishuri rikuru ry'ubuvuzi muri AUCA
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, yafunguye ku mugaragaro ishuri rikuru ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya AUCA (The Adventist University of Central Africa), isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali. Iri shuri Perezida Kagame yarifunguye ari kumwe n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Dr Ted Wilson hamwe […]
Mozambique: Abanyarwanda bari mu bahitanye Louis Baziga wayoboraga Diaspora
Amazina y’abafite inkomoko mu Rwanda aragaragara ku rutonde rw’abantu batandatu bakekwaho kwica uwari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda, Louis Baziga. Louis Baziga yishwe mu minsi micye ishize ubwo yari mu modoka ye mu gace ka Matoka mu Mujyi wa Maputo. Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko  abakekwaho kugira uruhare muri rupfu rwa Baziga  harimo  uwitwa Benjamin Ndagijimana uzwi […]
Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe ko Gen. Kabarebe afunzwe
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakwennye abantu  bakomeje gukwirakwiza amakuru avuga ko Perezida Kagame yafunze umujyanama we mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe. Aba biganjemo, abanenga ubutegetsi batangaje ko Gen. Kabarebe yafunzwe azira kugira ibanga imitungo yigwijeho. Umwe mu batangaje ibi ni Dr David Himbara, umwarimu muri […]
Bukinanyana: Habonwe imirambo y'abantu 14 bishwe mu buryo butandukanye
Imirambo 14 yatoraguwe kuva ku wa 13 Kanama 2019, muri Komini Bukinanyana na Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke, iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi. Abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekanye imyirondoro y’aba bantu bishwe mu buryo butandukanye. Umurambo uherutse kubonwa ni uw’umugabo witwa Samuel Bapfekurera. Wabonwe ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2019, […]
Musanze: Umugore uherutse gukubitwa no gupfurwa imisatsi na Visi- meya yagize ihungabana
Umugore w’Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze, uherutse gukubitwa n’umugabo we, yagize ihungabana. Uyu muyobozi, Ndabereye Augustin, yatawe muri yombi akurikiranweho gukubita umugore we akanamukomeretsa. Abaganga mu Bitaro bya Ruhengeri batangaza ko uyu mugore ari gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere mu kuvura ihungabana. Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, yabwiye Kigali Today ko […]
Abanyeshuri b'Abanyarwanda biga i Goma bavuga ko bangiwe kwambuka umupaka
Abanyeshuri b’Abanyarwanda babarirwa mu magana bo mu mujyi wa Gisenyi, bavuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, bangiwe kwambuka ngo bajye kwiga hakurya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu munsi amashuri yafunguye. Ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo haracyari ibikorwa byo kubuza abantu bamwe kwambuka bajya […]
Nabaye nk'ukubiswe n'inkuba ubwo nasangaga umukozi agaramye mu gituza cy'umugabo wanjye
Amahoro y’Imana abane namwe, ndabashima ku bw’inama muduha kandi nkanabasaba ko mwajya mukomeza kudufasha rwose kuko ni iby’agaciro. Nitwa Mama Aurore, ndi umumama w’umwana umwe ari we uwo, tukaba dutuye mu Karere ka Kayonza, ni mu Burasirazuba. Nkunda gusoma iki kinyamakuru cyane cyane mu nkuru z’urukundo ‘Nkore iki” ariko nyuma yo gusoma byinshi nabonye birebana […]
Biravugwa ko umujenerali wo muri FDLR yaguye mu mirwano
Amakuru akomeje gucicikana ni ay’urupfu rwa Gen. Dani Ceplice wayoboraga inyeshyamba za FDLR/FPP Abajyarugamba mu mirwano yacakiraniyemo n’Ingabo za Congo (FARDC) mu birometero 120 uvuye mu Mujyi wa Goma. Aya makuru avuga ko Gen. Dani yahatakarije abasirikare 23 naho abagera kuri 40 bakishyikiriza ingabo za FARDC. Iyi mirwano yabereye yatangiye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize mu […]
Umunyarwenya Kevin Hart yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko- Amafoto
Umunyarwenya Kevin Hart uri mu bakunzwe kandi binjiza amafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarokotse impanuka y’imodoka. Uyu mugabo utunzwe no gusetsa, yakoze impanuka ubwo yaratashye iwe mu rukerera rwo ku itarika ya 02 Nzeri 2019, iyi mpanuka ikaba yabereye  Los Angeles . Ababonye iyi mpanuka babwiye TMZ ko Kevin hart yari kumwe […]
Burundi: Imbonerakure n’abayoboke ba Agathon Rwasa bazajya barindira hamwe umutekano
Guverineri w’Intara ya Rumonge, JuvĂ©nal Bigirimana avuga ko mu rwego rwo guca amakimbirane akunze kugaragara hagati y’abo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi n’abo mu yandi mashyaka atavuga rumwe na Leta, hagiye gushyirwaho amatsinda ashinzwe umutekano ahuriwemo n’abo mu mashyaka yose. Avuga ko gukimbirana gukunze kugaragara cyane ku rubyiruko rw’Imbonerakure, hamwe n’abayoboke b’ishyaka CNL rya […]
Amb. Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yakwirakwijwe ko Min. Sezibera yapfuye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanda Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yabeshyuje amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu izina rye yemeza ko Minisitiri  Dr. Richard Sezibera yapfuye. Amakuru yakwirakwijwe kuri ‘Whatsapp’ nk’uko na Amb. Nduhungirehe ku rukuta rwe twa Twitter yabitangaje, bigaragara nk’aho ari we wabitangaje, ubu butumwa bwabikaga Minisitiri w’Ububanyi […]
Loni yijeje ubufasha igisirikare cya Congo bwo guhashya imitwe y’inyeshyamba
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ubwo yasuraga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahavuye yijeje igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) ubufasha bushoboka kugira ngo kibashe guhashya imitwe y’inyeshyamba. Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2019, mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu, agasura teritwari ya Beni yazengerejwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, Antonio Guterres yavuze ko […]
Byabaye amayobera ku buriri umwana wa Diamond azajya aryamamo
Bamwe mu bari bitabiriye ibirori byo kwitegura kwibaruka umwana Diamond Platnumz na Tanasha Donna ntibabashije kumenya ibijyanye n’uburiri uyu mwana azajya aryamamo. Umwe mu bari bitabiriye ibi birori, yavuze ko mu by’ukuri uburiri bw’uyu mwana w’umuhungu bwerekanwe, ariko ko besnhi batabashije kumenya ibyo ari byo. Aganira na Ghafla, yagize ati “ Mu birori byo kwitegura […]
Barinubira akajagari k’amagaraje akomeje guteza ubujura n'umwanda mu mujyi wa Rusizi
Abaturage bakomeje kwinubira akajagari k’amagaraje agaragara mu mujyi wa Rusizi akawutezamo umwanda, hakabamo na bamwe mu bayitwaza bakiba ba nyiri ibinyabiziga baza kubakoreshaho kandi ari abatekamutwe. Ubwo Bwiza.com yaganiraga n’abaturage banyuranye kuri aka kajagari bavuga ko kamaze imyaka myinshi abayobozi basa n’abakarebera, bavuze ko iyo ugeze mu yindi mijyi yunganira umujyi wa Kigali uhasanga isuku […]