Amahoro y’Imana abane namwe, ndabashima ku bw’inama muduha kandi nkanabasaba ko mwajya mukomeza kudufasha rwose kuko ni iby’agaciro.
Nitwa Mama Aurore, ndi umumama w’umwana umwe ari we uwo, tukaba dutuye mu Karere ka Kayonza, ni mu Burasirazuba.
Nkunda gusoma iki kinyamakuru cyane cyane mu nkuru z’urukundo ‘Nkore iki” ariko nyuma yo gusoma byinshi nabonye birebana n’umuryango, si uko nanjye ntabifite ahubwo najyaga ngira intege nke zo kubigaragaza.
Ku cyumweru w’icyashize hari tariki ya 25 Kanama, nazindutse njya gusenga mu misa ya mbere, ngomba kuhava nerekeza ahantu gusura umuvandimwe, hamwe n’uyu mukobwa wanjye.
Nazindukanye n’umugabo wanjye agiye muri siporo, nari mfite gahunda yo gutaha nimugoroba, ariko misa isohotse mfunguye telefoni nsangamo message imbwira ko uwo muvandimwe atari bwirirwe mu rugo, ahubwo ajyanye n’abandi baturanyi gutabara umuturanyi wabo wapfushije umubyeyi.
Ni impamvu yumvikana, urugendo nararusubitse, mpamagaye nimero y’umugabo ngo mubaze niba yasubiye mu rugo, ngo nanamubwire ko urugendo twarusubitse, nsanga ntayiriho.
Ubwo mu rugo hari hasigayeyo umukozi wacu w’inkumi twari tumaranye imyaka irengaho gato itatu adukorera.
Nageze mu rugo numva muri salo harimo imiziki ivuga cyane, rwose ninjiye mu nzu nk’ibisanzwe mvuga ariko kubera imiziki ntabwo bo bumvaga uwinjira.
Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo nasangaga umukobwa rwose agaramye mu gituza cy’umugabo, akenyeye igitenge, reka sinakubwira umugabo arimo gukabakaba hose, gusa Imana idutiza ukwihanga ariko muri ako kanya mba naramennye amaraso kubera umujinya.
Icyo byangaragarije ni uko yari adutunze turi babiri, sinavuga ko wari umunsi wa mbere bashurashurana, hari ibimenyetso byanyerekaga ko anca inyuma nkabura gihamya, twaranabishwaniye biturutse ku butumwa yakiraga nijoro n’abagore baganiraga.
Ako kanya umugabo twarashwanye, akiza uwo mukobwa, kuko umujinya nahise numva mbanje kuwutura uwo mukobwa bitewe n’uburyo yari agaramyemo reka sinakubwira, mbese muri ako kanya byabaye birebire sinabona uko mbivuga byose kuko n’umugabo twafatanye mu mashati.
Umujinya watumye mpita njya mu buriri ndikingirana kuko iyo nkomeza kurebana nabo byari kuntera gukora icyaha pe, ku mugoroba nibwo nasubiye hanze nsanga nyamukobwa yazinze utwe twose yagiye.
Kuva uwo munsi, umugabo ntacyo twari twongera kuvugana kuko yantesheje agaciro, numva naramwanze, bimwe bita guhurwa umuntu, numva nta gaciro mfite imbere ye, niyo mpamvu nanjye narangije kwishyiramo ko ntacyo avuze.
Yewe numva umubiri wanjye utazanongera kumwishimira, ubushake bwo kumva mukeneye mu buriri sinzi ko nzongera kubugira bitewe n’ukuntu nari nsubiye mu rugo numva nishimiye ko tugiye kwirirwana mu rugo tukavanamo esheke, ibyo natekerezaga ko turakora byose nkasanga arimo kubikorana n’umukozi, ni agahinda pe!
Mungire inama, kuko rwose narahuzwe bimwe bibi, n’ibiryo mbimutegurirana umujinya, mbese ni nko kumunagira nk’unagira imbwa.
Â


