Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakwennye abantu bakomeje gukwirakwiza amakuru avuga ko Perezida Kagame yafunze umujyanama we mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe.
Aba biganjemo, abanenga ubutegetsi batangaje ko Gen. Kabarebe yafunzwe azira kugira ibanga imitungo yigwijeho.
Umwe mu batangaje ibi ni Dr David Himbara, umwarimu muri Kaminuza, wigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu. Kuri ubu, uyu mugabo aba muri Canada.
Mu nyandiko David Himbara yashyize ahagaragara abinyujije kuri interineti , yavuze ko perezida Kagame yahembye Gen. James Kabarebe ngo umaze imyaka 30 amukorera, kumufunga.

Iyi mitungo ngo irimo amato manini n’amazu ahenze Kabarebe afite mu bihugu bya Afurika y’Epfo, i Dubai ndetse no muri Canada.
Amb. Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter , yanyomoje iby’amakuru y’itabwa muri yombi rya Gen. Kabarebe, yerekana ko yidegembya.
Uyu mudipolomate w’u Rwanda yerekanye ifoto ya Gen. Kabarebe (wagaragaraga nk’utishimye) ari mu baje kureba umukino wahuje amakipe ya Mukura VS na Rayons Sports, wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera Kuwa 1 Nzeri 2019.

Ni umukino wari mu rwego rwo kwibuka yubile y’imyaka 100 y’amavuko ya Padiri Fraipont Ndagijimana washinze Ikigo cya HVP Gatagara, agamije kugoboka abafite ubumuga.
Nduhungirehe ati “ Yewe Himbara we wabaye, urw’amenyo!. Dore ngicyo ikimenyetso cy’itabwa muri yombi rya Gen. Kabarebe. Na we ubwawe wakwihera ijisho uko Gen. Kabarebe afunzwe [Arerekana Kabarebe wicaye muri Sitade Amahoro, areba umupira.]


[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi ni ibyafatwa nka gihamya ko Gen. Kabarebe adafunzwe.


