Imbavu barazivunaguye- Umunyarwanda uvuga ubugome bakorewe muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Muhire Jean Baptiste avuga ko bamwe mu Banyarwanda bakoreshwa uburetwa, bakicishwa inzara, bagakubitwa, n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo.

Muhire ni umugabo ufite umugore n’umwana, atuye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru,  avuga ko yashimutiwe muri Uganda  n’inzego z’umutekano zo muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, atangariza itangazamakuru ryo mu Rwanda inzira y’umusaraba Abanyarwanda banyuzwamo muri Uganda, yavuze ko na we yagiyeyo mu 2017, agiye kwiga imyuga ariko aza kwisanga muri gereza.

Ati “Ubwo nari muri bisi tutaragera Kisoro turi mu misozi ya Kanaba umanuka ureba Kisoro, badukuye muri bisi; abavaga Kampala n’abajyaga Kampala batwaka ibyangombwa batujyana muri gereza ya Kisoro.

Tugeze muri Gereza, bamwe bari bafite utujeto, abandi bafite indangamuntu, bamwe bavuga ko babakuyeho utujeto basigaranye amarangamuntu gusa.”

Muhire Jean Baptiste  avuga ko Abanyarwanda bashimutwa n’inzego z’umutekano bakoreshwa imirimo ivunanye, abandi bagakubitwa.

Ati “ Bamwe kurya birabanira kubera kunanirwa cyane, no guhinga bakubitwa usanga bamwe mu mugongo… nk’uriya mwana turi kumwe, we naraye mukanda kuko imbavu barazivunaguye.”

Abanyarwanda bakunze gutanga ubuhamya kubaba barashimutiwe muri Uganda, bakunze kumvikana bagira inama abandi kutirukira kujya muri iki gihugu.

Aha Muhire Jean Baptiste na we arabigarukaho, agira ati “ Uwitwa Umunyarwanda, uwitwa Umunyarwandakazi wese ukata akajya mu gihugu cya Uganda, (namubwira ko) atari igihugu cyo kwirukiramo uko umuntu apfuye kubona nta kintu kimujyanye, nta kintu mu by’ukuri cyo agiye gukora, cyangwa se harimo ubundi butumwa yaba agiyemo… gupfa kwirukanka ngo bagiye gupagasa, (nababwira ko) atari ibintu byiza, ko babihagarika.”

Uyu Munyarwanda wari ufungiwe ahitwa i Masoro mu gihugu cya Uganda, avuga ko hari abafatwa bakakwa ruswa ariko ntibibabuze gukomeza kubafunga, n’ubwo we ngo amahirwe yagize ari uko hari abashinzwe umutekano waho bari bafungiye bari baziranye, bigatuma afungwa gusa ariko ntagire amafaranga acibwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *