Mozambique: Abanyarwanda bari mu bahitanye Louis Baziga wayoboraga Diaspora

Sangiza iyi nkuru

Amazina y’abafite inkomoko mu Rwanda aragaragara ku rutonde rw’abantu batandatu bakekwaho kwica uwari Umuyobozi wa  Diaspora Nyarwanda, Louis Baziga.

Louis Baziga yishwe mu minsi micye ishize ubwo yari mu modoka ye mu gace ka Matoka mu Mujyi wa Maputo.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko  abakekwaho kugira uruhare muri rupfu rwa Baziga  harimo  uwitwa Benjamin Ndagijimana uzwi cyane nka Ndagije. Uyu akaba avugwaho kuba mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse akaba na murumuna wa Senateri  Stanley Gatera, wahunze igihugu,  Ndagijimana nanone ni umwe mu bacuruzi bakomeye muri Mozabique.

Undi ni Diomède Tuganeyezu, wahoze mu ngabo zo ku butegesi bwa Gen. Maj. Juvenal Habyarimana (FAR). Uyu n’uwitwa  Pasiteri Revocat  Karemangingo barakekwaho uruhare mu rupfu rwa Baziga kuko ngo bapfaga urusengero rwa Pantekote bari barashinze.

Karemangingo yahoze muri FAR ndetse ni umwe mu Banyarwanda bakorera ubucuruzi muri Afurika y’Epfo bakize. Babyara be babiri; Alexis na Lambert  n’undi mupasiteri witwa  John Hakizimana baba muri Mozambique nabo barakewaho uruhare mu rupfu rwa Baziga.

Abandi ni  Alphonse Rugira uzwi ku izina rya Monaco, uyu ni murumuna wa Col. Anatole Nsengiyumva wayoboraga ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Gisenyi.

Undi nk’uko KT Press dukesha iyi nkuru ibitangaza, ni  Eric-Thierry Gahomera, umudipolomate w’Umurundi muri Mozambique.Uyu akekwaho kuba yaba yaragize imikoranire ya hafi n’aba Banyarwanda mu kwivugana Baziga. Avugwaho kwifatanya n’abarwanya Leta y’u Rwanda bari muri  Mozambique.

Ku ruhande rw’uyu mudopolomate w’Umurundi, Gahomera, Diaspora nyarwanda ngo yakubiswe n’inkuba, itiyumvisha uburyo yaba na we yarabigezemo uruhare.

Umwe mu bantu batashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko umugambi wo kwica Baziga wanogejwe mu 2016, gusa nyuma gapfa bitewe n’umwe wari kuwugiramo uruhare wawubwiye Baziga.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Baziga Louis yashyinguwe kuri uyu wa 2 Nzeri 2019.

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *