Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ubwo yasuraga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahavuye yijeje igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) ubufasha bushoboka kugira ngo kibashe guhashya imitwe y’inyeshyamba.
Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2019, mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu, agasura teritwari ya Beni yazengerejwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, Antonio Guterres yavuze ko ibitero bigabwa ku nyeshyamba byakwiyongera.
Yagize ati “Tuzokora ibishoboka byose kugira ngo duhagarike impagarara”.
BBC itangaza ko Loni ifite abasirikare (MONUSCO) bagera mu bihumbi 16, uyu mubare ukaba ari munini w’abasirikare ugereranije n’abandi boherezwa mu bindi bihugu.
Ubu bwinshi bw’aba basirikare n’ubwo bwagiye bukemangwa na benshi ko ari nka bwa buro bwinshi butaryoshya umusururu, amafaranga abatangwaho buri mwaka asaga Miliyari y’amadolari ya Amerika, ariko umusaruro wabo n’uburyo inyeshyamba zidasiba gukora amabara muri Congo ugakemangwa.
Guterres yavuye muri aka gace yemeje ko ingabo za Loni zizakomeza gukorana neza n’igisirikare ndetse na Polisi mu rugamba rwo guhashya izi nyeshyamba.


