Umugore w’Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze, uherutse gukubitwa n’umugabo we, yagize ihungabana.
Uyu muyobozi, Ndabereye Augustin, yatawe muri yombi akurikiranweho gukubita umugore we akanamukomeretsa.
Abaganga mu Bitaro bya Ruhengeri batangaza ko uyu mugore ari gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere mu kuvura ihungabana.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, yabwiye Kigali Today ko umugore wakubiswe na Visi Meya yagize ikibazo cy’ihungabana.
Ati “ Ni byo koko, uwo Mudamu twamwakiriye mu bitaro bya Ruhengeri mu ma saa sita y’ijoro ryakeye, twamwakiriye afite ibikomere mu gice cy’umutwe, twamwakiriye yahungabanye, arembye. Ariko abaganga bashoboye kumwitaho, ubu ari mu gice tuvuriramo abarwayi bagize ikibazo cy’ihohoterwa, kandi nkurikije uko tumusanze muri aya masaha, turabona atangiye koroherwa.”
Dr Muhire Philbert avuga ko mu rwego rwo gukomeza kwita kuri uwo mubyeyi, yashyizwe ahantu hihariye akurikiranirwa bagamije kumurinda guhura n’abantu benshi kugira ngo ihungabana yagize rigabanuke.
Uyu muganga avuga ko uyu mugore atahita asezererwa ngo ave mu bitaro bitewe n’iki kibazo.
Ati “Ntabwo twahita tumwohereza ngo ave mu bitaro, ari ibikomere by’umubiri bigaragara ntabwo yari kuba akiri mu bitaro, ariko ikiba gikomeye cyane ni ikibazo cy’imitekerereze. Ni byo tugikoraho. Uko tubona bigenda bijya ku murongo, nibwo dufata icyemezo cyo kumukura mu bitaro ariko ubu ntabwo aragera ku rwego rwo kuva mu bitaro.”
Abaturanyi bavuga ko uyu muryango usanzwe uzwiho kugirana amakimbirane, gusa ngo ntibazi ikibitera.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kuri ubu Visi- Meya Ndabereye aracyakurikiranwa n’ubutabera ku bwo gukubita umugore we.


