Umunyarwenya Kevin Hart uri mu bakunzwe kandi binjiza amafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarokotse impanuka y’imodoka.
Uyu mugabo utunzwe no gusetsa, yakoze impanuka ubwo yaratashye iwe mu rukerera rwo ku itarika ya 02 Nzeri 2019, iyi mpanuka ikaba yabereye Los Angeles .
Ababonye iyi mpanuka babwiye TMZ ko Kevin hart yari kumwe n’umushoferi we, bafite umuvuduko ukabije kandi basinze, imodoka ibura uburinganire irenga umuhanda.

Ku bw’amahirwe iyi mpanuka ntawe yahitanye, gusa Kevin Hart yakomeretse bikabije mu mugongo ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.
Muri iki gihe Kevin Hart afatwa nk’umwe mu banyarwenya bakomeye ku Isi akaba n’umukinnyi wa filimi ukundwa na benshi.
Ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora urutonde rw’abaherwe mu byiciro bitandukanye, gishyira uyu mugabo ku mwanya wa mbere nk’umunyarwenya w’umuherwe kurusha abandi ku Isi.
Umwanya yagiyeho asimbuye Jerry Seinfeld wari umaze imyaka irenga icumi yarihariye kuyobora intonde z’abakora uyu mwuga binjiza amafaranga menshi.

Emmy Niyigena/ Bwiza.com


