Burundi: Imbonerakure n’abayoboke ba Agathon Rwasa bazajya barindira hamwe umutekano

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara ya Rumonge, Juvénal Bigirimana avuga ko mu rwego rwo guca amakimbirane akunze kugaragara hagati y’abo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi n’abo mu yandi mashyaka atavuga rumwe na Leta, hagiye gushyirwaho amatsinda ashinzwe umutekano ahuriwemo n’abo mu mashyaka yose.

Avuga ko gukimbirana gukunze kugaragara cyane ku rubyiruko rw’Imbonerakure, hamwe n’abayoboke b’ishyaka CNL rya Hon. Agathon Rwasa, utavuga rumwe na Leta y’u Burundi, abereye Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko.

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, yatangaje ko nta we uzihanganirwa mu gihe yagaragayeho ibikorwa byo kubangamira abandi, mu gihe muri iyi ntara hari ibiro by’amashyaka byagiye bisenywa biturutse ku bushyamirane bwabaye hagati y’abayagize.

Mu gihe bitangazwa kandi ko hari abayoboke b’iri shyaka CNL bafatwa bagafungwa mu buryo butemewe n’amategeko hirya no hino mu masitasiyo ya Polisi cyangwa muri gereza nkuru ya  Murembwe, zone Gatete, Guverineri yasabye abayoboke b’iri shyaka guhagarika inama bakora binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko bitangazwa na Sosmedias/Burundi, Guverineri Juvénal Bigirimana avuga ko mu gihe cya vuba aya matsinda ashinzwe umutekano azashyirwaho, akazaba ahuriweho n’abaturage batandukanye b’iyi ntara ya Rumonge.

Yasabye kandi abayoboke b’amashyaka yose akorera muri iyi ntara kwitabira kujya muri ayo matsinda, ko ibi bizagabanya umwuka mubi wagaragaraga mu bagize ayo mashyaka.

Guverineri yatangaje ibi kandi mu nama yari yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka 14 ya politiki, abakuru b’amakomini atanu ndetse n‘inzego z’umutekano, polisi n’ingabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *