Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanda Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yabeshyuje amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu izina rye yemeza ko Minisitiri Dr. Richard Sezibera yapfuye.
Amakuru yakwirakwijwe kuri ‘Whatsapp’ nk’uko na Amb. Nduhungirehe ku rukuta rwe twa Twitter yabitangaje, bigaragara nk’aho ari we wabitangaje, ubu butumwa bwabikaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Richard Sezibera buvuga ko yaguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Amb. Nduhungirehe yanditse agaragaza ko iby’aya makuru atari byo kandi ko atari we wabyanditse nk’uko ababikwirakwije bashatse kubigaragaza.
Ku rukuta rwe rwa Twitter ati “ Bagerageje [Ntavuga abari bo] kuvuga ibinyoma bihambaye n’amakuru atari yo kuri Minisitiri Sezibera. Ibi bagiye babivugira ku maradiyo yabo ari kuri interineti n’ibinyamakuru byabo. Ariko uyu munsi, bongeye bakwirakwiza andi makuru mabi atari aya nyayo kuri twitter mu izina ryanjye. Barasebye!”

Gusa nyuma byaje kugaragara ko Min. Sezibera hari icyo yanditse kuri Twitter.
Yagize ati ” Uyu munsi ndibuka Mark Twain. Wowe ijambo ukunda kurusha ayandi ni irihe?”

Inkuru biftanye isano: https://bwiza.com/2019/08/13/abayobozi-baremeza-ko-minisitiri-sezibera-ari-mu-bitaro-i-nairobi-bagahakana-ibyirogwa-rye/
Abakwirakwije aya amakuru, bigaragara ko bari bashingiye ku makuru yemezaga ko Minisitiri Sezibera ari mu bitaro bya Aga Khan mu Mujyi wa Nairobi nk’uko abayobozi b’u Rwanda batangarije Jeune Afrique mu minsi ishize.
Aba bayobozi bahakanye amakuru yavugaga ko uyu muyobozi yagiye mu bitaro bitewe n’uburozi yaherewe mu Bwongereza.


