Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe Jim Inhofe, abatembereza urwuri rwe ruri ahitwa Kibugabuga mu Karere ka Bugusera.
Perezidansi mu butumwa buherekejwe n’amafoto yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko iri tsinda ryari riyobowe na Senateri Jim Inhofe, aherekejwe na Senateri Mike Rounds na John Boozman ryanagiranye ibiganiro na Perezida Kagame. Perezidansi iti “Uyu munsi i Kibugabuga, Perezida Kagame yakiriye mu rwuri rwe itsinda ry’abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri tsinda ryari riyobowe na Sen Senateri Jim Inhofe, aherekejwe na Senateri Mike Rounds na John Boozman.” Ubu butumwa bwakomeje bugira buti ” Uru ruzinduko nirwo rwa nyuma Senateri Inhofe agiriye mu Rwanda nk’umusenateri mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Hahaganiriwe ku bigezweho mu karere, ku rwego mpuzamahanga n’umubano uri hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Senateri Inhofe asanzwe ari inshuti y’ u Rwanda. Yavutse mu 1934, ni Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko muri Amerika uhagarariye Leta ya Oklahoma. Amaze imyaka igera kuri 50 muri politiki. Amafoto: Village Urugwiro





