Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yasesekaye mu gihugu cya Senegal aho agomba kwitabira inama y’ihuriro izwi nka Next Einstein Forum (NEF) iteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 08 Werurwe 2016.

Iyi nama biteganyijwe ko yitabirwa n’abantu barenga 7,000 bavuye mu bihugu 80 harimo 54 bya Afurika.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bagomba gutanga ibiganiro muri iyi nama, kimwe na mugenzi we wa Senegal, Macky Sall, ndetse nab a minisitiri bafite uburezi mu nshingano zabo bo muri Maroc, Cameroon, Ethiopia, Nigeria n’abandi bayobozi b’ibigo bikomeye mu bijyanye n’ubumenyi.
Hatagize igihinduka biteganyijwe ko perezida Kagame azava muri Senegal yerekeza mu gihugu cya Guinea kuri uyu wa 10 Werurwe, aho azaba agiye gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere ubukungu.
Andi mafoto:
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Amafoto: Village Urugwiro
Dennis Ns./Bwiza.com








