Amafoto: Perezida Museveni akomeje kwereka abandi bayobozi ubuhanga bwe mu kumasha

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, kuri uyu wa Mbere yakomeje igikorwa cyo kwerekana ubuhanga bwe mu gukoresha imbunda, aho yabwerekaga abayobozi b’igihugu bari mu mwiherero ahitwa Kyankwanzi.

CoxunLCWgAARqp1

Kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, Museveni akaba yagiye aho bigira kurasa yereka abaminisitiri n’abanyamabanga bahoraho bitabiriye umwiherero ubuhanga bwe mu kurasa.

m7n

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko bimaze kuba nk’akamenyero kuri perezida Museveni, ko kugerageza kwereka abandi bayobozi ubuhanga bwe ku mbunda ngo buri uko bahuriye muri Kyankwanzi National Leadership Institute, ahantu habera umwiherero w’abayobozi.

m7

Muri Werurwe uyu mwaka, perezida Museveni yajyanye abayobozi bo mu ishyaka rye, NRM ajya kubigisha kurasa, aho bamwe muri bo yabigishije uburyo bwo kurasa ntuhushe igipimo.

Nyuma yaho akaba yaranahaye uburenganzira bamwe muri bo kwigeragereza imbunda ubwabo.

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *