Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ikibazo kiri ku cyemezo gihwanishwa n’impamyabumenyi yatangiwe mu mahanga (Equivalence) cya Dr Igabe Egide uri mu maboko yayo, akekwaho kugihimba.
Dr Igabe ni uwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi tariki ya 7 Mutarama 2022 imukekaho gukoresha impamyabumenyi mpimbano ya PhD bigaragara ko yakuye muri Atlantic International University.
Iyi kaminuza yaje gusubiza ko Dr Igabe yabaye umunyeshuri wayo, ndetse yanarangijeyo amasomo muri iki cyiciro, gusa Umuvugizi wa RIB yakomeje gushimangira ko uru rwego rufite impamvu yo gukomeza kumukurikirana kuko yakoresheje ‘Equivalence’ mpimbano.
Equivalence irimo ikosa
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yamenyesheje Igihe ko Dr Igabe yiyemerera ko yakoresheje Equivalence mpimbano ubwo yasabaga akazi muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda.
Dr Murangira yagize ati: “Igabe na we yiyemerera ko yakoresheje icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yavanywe hanze (equivalence) cy’igihimbano ubwo yasabaga akazi.’’
Ngo impamvu yatumye Dr Igabe akekwaho iki cyaha ni uko iki cyemezo gisanzwe gitangwa n’inama y’amashuri makuru na za kaminuza izwi nka HEC, kiriho ikosa ry’umukono.
Nk’uko bigaragara ku ifoto iri munsi, iki cyemezo cyagiye hanze kuri uyu wa 10 Mutarama 2022 kigaragaza amazina y’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa HEC, Dr Rose Mukankomeje ndetse na kashe (cachet), ariko umukono (signature) uhari si uwe ahubwo ni uw’uwahoze ayobora iyi nama, Dr Mugisha Sebasaza Innocent.

Umuvugizi wa RIB asaba abantu gutegereza icyemezo cy’urukiko kuri iyi dosiye. Ati: “Dutegereze icyemezo cy’urukiko.”

6 Responses
Amafoto: RIB yagaragaje ikibazo kiri kuri ‘Equivalence’ ya Dr Igabe
Ariko mujye mumenyako abantu batekereza kubyo muvuga munivuguruza mwe mufata umuntu mwamushinjaga diplome yimpimbano none ishuri yozeho rirayemeje none icyaha gihinduriwe inyito ngo ni equivalence ibyanyu ntibizoroha

Chek well kandi urengana ajye arenhanurwa ku mpande zombi bifite abo bireba naho urukiko gusa