Ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Nzeri 2022, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yari mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) i New York ashinja u Rwanda kugaba ibitero mu gihugu cye no gufata umujyi wa Bunagana, ngo rwitwikiriye umutwe witwaje intwaro wa M23.
Mu mwanya inteko rusange ya UN yabaga, habaye inama y’abafasha b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bibumbiye mu muryango wabo uharanira iterambere uzwi nka OAFLAD (Organisation of African First Ladies for Development).
Umufasha wa Tshisekedi, Denise Nyakeru, mu masaa yine y’ijoro ryo kuri uyu wa 20 Nzeri, yatangarije kuri Twitter ati: “Mu gihe habaga inteko rusange ya UN, nitabiriye inama ya OAFLAD hamwe na bagenzi banjye b’abafasha b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika. Ubuzima n’ibikorwa by’umuryango mu myaka 2 iri imbere biri mu byo twaganiriyeho.”
Nyakeru yashyize kuri Twitter amafoto amugaragaza ari kuganiriza abafasha b’abakuru b’ibihugu mu mwanya w’amafunguro, indi imugaragaza asa n’utega amatwi umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, iya gatatu igaragaza bose bafata ifoto y’urwibutso.
Hari indi foto yagiye hanze igaragaza Jeannette Kagame na Nyakeru begeranye, bombi bamwenyura, bigaragara ko bishimiye guhurira muri iyi nama no kwifotozanya.
Inteko rusange ya UN irakomeza kuri uyu wa 21 Nzeri. U Rwanda rurahabwa umwanya wo kuvuga ku birego bya Perezida wa RDC no ku bindi bibazo byugarije Isi muri iki gihe. Abafasha b’abakuru b’ibihugu na bo barakomeza gahunda zabo z’akazi zabajyanye i New York.







2 Responses
Amafoto: Ubwo Tshisekedi yashinjaga u Rwanda gutera RDC, umufasha we na Jeannette Kagame baganiraga
Ariko President wa Congo rwose arasetsa peee!!! Niyikorere umutwaro w’igihugu cye ibindi abireke
Amafoto: Ubwo Tshisekedi yashinjaga u Rwanda gutera RDC, umufasha we na Jeannette Kagame baganiraga
Ariko President wa Congo rwose arasetsa peee!!! Niyikorere umutwaro w’igihugu cye ibindi abireke