Abaganga bo mu bitaro bivura inyamaswa biri muri Kaminuza ya Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tariki ya 23 Ugushyingo 2020 bakoreye intare y’ingore yari irembye igikorwa cyo kubaga kizwi nka operasiyo (operation) mu mvugo za kiganga.
Iyi ntare ifite imyaka itanu y’amavuko yitwa Chobe. Mu 2018, yakomerekejwe ingingo ndangagitsina mu rwororerwo (zoo) rwa Tiger King Joe Exotic ruherereye muri Leta ya Oklahoma.
Icyo gihe iyi ntare y’ingore yaratabawe, yimurirwa mu rundi rwororero rwa WildCat Ridge Sanctuary ruherereye muri Leta ya Oregon.
Aho byagaragariye ko iyi ntare ifite intege nke, ntibashe no kurya, yajyanwe muri ibi bitaro, ibanza kunyuzwa mu cyuma kugira ngo hamenyekane ikibazo ifite.
Abaganga baje gusanga izi ngingo ndangagitsinda zaratangiye kubora bitewe n’uko yaviraga [amaraso] mu nda. Bafashe umwanzuro wo kuvanamo izi ngingo, ndetse ngo nyuma y’igikorwa, iyi intare iri koroherwa.
Mbere y’uko iyi ntare ibagwa, yabanje gucishwa mu cyuma









