Umunyamakuru Abraham Mutai wo muri Kenya yagaragaje ubuzima buteye agahinda Umunyakenyakazi witwa Diana Chepkemoi wagiye muri Saudi Arabia gushaka akazi asigaye abamo.
Mutai kuri uyu wa 3 Nzeri 2022 yashize amafoto ane kuri Twitter agaragaza imihindagurikire y’ubuzima bwa Diana, yongeraho ubutumwa butanga ibisobanuro buti: “Uyu ni umukobwa w’Umunyakenyakazi witwa Diana Chepkemoi, wigaga muri Meru University, yagiye gushaka akazi muri Saudi Arabia.”
Uyu munyamakuru yakomeje asobanura ati: “Murebe ukuntu yahindutse. Yagiye ameze neza, ubu yagizwe umucakara. Ambasade yacu izi aho aherereye, ifite na nimero ya telefone y’umukoresha we, ariko yicaye itimaje, itegereje ko apfa, birababaje!”
Ni inkuru yagaragaje amarangamutima y’Abanyakenya bayibonye, batangira gusaba Ambasade yabo muri Saudi Arabia gukora ibishoboka byose, Diana agataha.
Ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya cyatangaje ko cyahawe amakuru y’uko Diana ukorera umunya-Saudi Arabia witwa Mohamed Fahad Saad amaze amezi atatu adahembwa, kandi ngo uyu mukoresha we uri mu ruzinduko yasize amufungiranye mu nzu, asiga amubwiye ko nataha azamwica.
Umunyamategeko Kevin Migwe watangiye gukurikirana ikibazo cya Diana yatangaje ko yagerageje kuvugana na Ambasade ya Kenya muri Saudi Arabia, gusa ngo nta gisubizo iramuha.
Diana yagiye muri Saudi Arabia muri Gicurasi 2022 nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura muri kaminuza ya Meru. Umubyeyi we witwa Clara Cherotish avuga ko amuheruka muri Werurwe.

6 Responses
Amafoto: Umunyakenyakazi wagiye muri Saudi Arabia gushaka akazi ashobora gupfirayo
N’abo mu Rwanda barebereho. Ubwo bamuheruka mu kwa 3, yabigize ibanga,agenda atanasezeye. Ubukire bw’abandi si ubwanyu

Iyo wanditse ngo “Yashize amafoto” bisobanura iki? Abantu basigaye bandika uburimi Koko? Ubuse iyo wandika ko “Yashyize amafoto” wari kuba iki ubu tuvuge ko utazi igihekane shy

NUkurinimugeragezemumukorereubuvugizimurakoze
Amafoto: Umunyakenyakazi wagiye muri Saudi Arabia gushaka akazi ashobora gupfirayo
NUkurinimugeragezemumukorereubuvugizimurakoze