Kuri uyu wa 23 Nzeri 2020, Abakongomani bakoreye imyigaragambyo ya kabiri basaba ko Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, yirukanwa ku butaka bwabo gusa Polisi y’Igihugu yahanganye nabo bamwe ibata muri yombi bazira kwigomeka.
Aba baturage bahamagawe n’imiryango irimo LUCHA, ECCHA na Filimbi baraziza Ambasaderi w’u Rwanda ko yanyomoje ubutumwa bushinja ingabo z’u Rwanda kwica abaturage muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1998.
Bari bateganyije ko imyigaragambyo bayitangirira mu gace ka Lingwala, bakerekeza kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga gusa Komiseri Mukuru wa Polisi, Gen. Sylvano Kasongo yari yamaze guhabwa amabwiriza yo kubasubiza inyuma guhera aho bagombaga kuyitangirira, abananiranye bagatabwa muri yombi.

Gusa Radio Top Congo yatangaje ko hari itsinda ry’abantu 30 rihagarariye imyigaragambyo ryajyanye ibaruwa ku biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, rimusaba ko na we yakwifatanya nabo mu gusaba ko Ambasaderi Karega yirukanwa.
Iyi myigaragambyo ibaye ubwa kabiri. Iya mbere yari yarabaye tariki ya 4 Nzeri 2020 gusa bitewe n’uko abayiteguye batageze ku byo bifuzaga, byatumye bategura indi yabaye uyu munsi.

2 Responses
Amafoto y’indi myigaragambyo isabira Ambasaderi Karega kwirukanwa
Aba babantu ushobora gusanga atari abakongomani ahubwo ari bamwe basanzwe bigaragambiriza mu Bubiligi ngo barwanya leta y’u Rwanda. urabona ko nabo ari bake batanageze no kuri 30. abenshi ni abapolisi barikubakura mu buzererezi nk’ubwa Rusesabagina